Abo ICRC yafashije bashimira uruhare rwayo mu kongera guhuza umuryango Nyarwanda

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatatanyije imiryango bituma na nyuma yayo hari benshi bayirokotse bakisanga ari bonyine batazi aho ababo baherereye. Byasabaga umuhuza kugira ngo imiryango yatandukanye yongere kubonana, ari na ho benshi bahera bashimira umusanzu wa Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) muri iyo nzira y’ubuhuza ku miryango yari yaratatanye.

Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda, Apollinaire Karamaga ashimira ibikorwa bya ICRC nk’umufatanyabikorwa w’ibanze mu kongera guhuza imiryango.

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, hizihizwaga Isabukuru y’imyaka 30 iyi Komite imaze ikorera mu Rwanda, hagaragazwa uko mu bihe bitandukanye yagiye ikura benshi mu bwigunge ndetse ikagerageza kuba ikiraro gihuza imiryango imwe n’imwe yari imaze gutatana, ari na ko izahura bamwe mu isayo Jenoside yari imaze kubasigamo.

Nishimwe Josiane, ni umwe mu barokotse Jenoside bakongera kugarura ikizere cyo kubaho binyuze mu bikorwa bya ICRC ndetse na Croix-Rouge y’u Rwanda muri rusange.

Avuga ko Jenoside yabaye ari umwana muto utari ufite ubushobozi bwo kwiyitaho nyuma yayo bitewe n’uko yanamusigiye uburwayi bwashoboraga no kumuhitana iyo atabona abatabazi ngo baramire ubuzima bwe.

Ati “Nari mfite ubumuga natewe na Jenoside, ICRC imfasha kubona ubuvuzi, kandi no mu bitaro banyitagaho umunsi ku wundi.”

Bizimana Jean nawe avuga ko Jenoside ikirangira yisanze nta muntu n’umwe wo mu muryango we umuri hafi bituma atekereza ko bishoboka ko ari we wenyine wabashije kurokoka, gusa ngo ICRC yamufashije kongera guhura n’abo mu muryango we atatekerezaga ko bakiriho.

Ati “ICRC yamfashije kongera guhura n’umuryango wange twari twaraburanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda, Apollinaire Karamaga ashimira ibikorwa bya ICRC nk’umufatanyabikorwa w’ibanze, bityo ko muri iyi myaka 30 imaze ikorera mu Rwanda yatanze umusanzu ukomeye mu kongera guhuza umuryango Nyarwanda wari umaze gutandukanywa na Jenoside.

Ati “Gahunda yo guhuza imiryango yatumye Abanyarwanda bari hanze n’abari imbere mu gihugu bashobora guhanahana amakuru binyuze mu nyandiko (messages), hanyuma hakabaho gushakisha aho uwandikiwe aherereye akongera guhura n’uwo mu muryango we. Nyuma ya Jenoside twashoboye kujya duhuza abantu hafi ibihumbi bitatu buri mwaka, ni yo mpamvu duha agaciro buri wese witangira gufasha Abanyarwanda.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clementine ashimira uruhare rwa ICRC nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu gushakisha no guhuza imiryango yari yaratandukanyijwe na Jenoside, kandi ko hari n’ibindi bisubizo bizakomeza kuboneka binyuze mu bufatanye ndetse n’umutima wo kugoboka abari mu kaga .

Komite Mpuzamahang ya Croix-Rouge ivuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku bufatanye na Croix-Rouge ndetse n’izindi nzego babashije kohereza ubutumwa bugera kuri miliyoni eshatu ku miryango yari yaratatanye, bituma abana bagera ku bihumbi 20 bongera kubonana n’abo mu miryango yabo.

Ivuga ko ikomeje gufasha abantu bagirwaho ingaruka n’intambara, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, mu gushakisha imiryango yabo ndetse no kubahuza nayo.

Mu bihe bidasanzwe by’ibiza n’indwara z’ibyorezo, ivuga ko na ho ikora kugira ngo ishakire abo bigiraho ingaruka kubona ibibatunga by’ibanze ndetse rimwe na rimwe ikabafasha kongera kubyutsa imirimo yabo bakeshaga amaramuko.

Muri ibi bihe bya COVID-19, ku bufatanye na Croix-Rouge n’izindi nzego, batanze ibiribwa ku miryango isaga ibihumbi 100 yagezweho cyane n’ingaruka za COVID-19, bubaka ahantu hahamye ho gukarabira hagera kuri 25 mu masoko n’ibigo by’amashuri, inafasha mu kuzahura ibikorwa by’abacuruzi baciriritse ndetse n’amashyirahamwe byari byazahazwe n’iyi ndwara.

Uretse gufasha no gutabara abari mu kaga, mu bihe bitandukanye uyu muryango wagiye ugoboka abatishoboye, babunganira mu bikorwa by’iterambere birimo no kubakira amacumbi imiryango itari ifite ubushobozi bwo kwigondera aho ikinga umusaya.

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, hizihizwaga Isabukuru y’imyaka 30 Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge imaze ikorera mu Rwanda.

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW