AMAFOTO: Perezida Kagame yasezeye umuvandimwe, inshuti Macron wasoje uruzinduko rwe i Kigali

Biragaragara ko Perezida Emmanuel Macron yagize ibihe byiza mu Rwanda ari kumwe na Perezida Paul Kagame wagiye ku kibuga k’indege i Kanombe akamusezera amupepera.

Perezida Paul Kagame asezera Emmanuel Macron wari umaze kugera ku muryango w’indege ye

Ni uruzinduko rw’amateka, rwongeye gukongeza ikibatsi cy’urukundo, ubufatanye no kuzamurana mu iterambere ku nyungu ibihugu byombi bisangiye nk’uko Abakuru b’Ibihugu byombi babibwiye Abanyamakuru mu kiganiro bagiranye tariki 27 Gicurasi 2021.

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko urugendo rwe mu Rwanda “aruha agaciro k’uru rugendo nk’ikimenyetso, nk’amateka, nk’uruzinduko rwa kabiri rw’Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda.”

Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda rusize ibihugu byombi byumva kimwe bimwe mu byabiranze mu mateka bitavugwaho rumwe, nk’uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Emmanuel Macron yasabye imbabazi ku mugaragaro ku bw’igihe kirekire igihugu cye cyamaze cyarazinzitse ukuri.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ayo magambo yakoze ku mutima Perezida Paul Kagame avuga ko arita cyane gusaba imbabazi.

Mu biganiro bagiranye n’Abanyamakuru kuri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yise Emmanuel Macron umuvandimwe, ndetse ahandi amwita inshuti.

Ibihugu byombi byemerenyije kongera kugira za Ambasade kuri buri ruhande, u Rwanda nk’ahantu Emmanuel Macron abona nk’izingiro ry’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, hakongera gufungurwa Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa na Francophonie muri rusange.

- Advertisement -

Emmanuel Macron yavuze ko mu myaka ine Ubufaransa buzatera inkunga u Rwanda igera kuri miliyoni 500 z’ama-Euro, akazajya mu bijyanye n’ubuzima, ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere ururimi rw’Igifaransa.

Ubufaransa buzanafasha mu mishinga yo kuzamura impano mu mikino itandukanye, kuzamura ibijyanye n’ingufu ndetse Abashoramari b’Abafaransa biteguye kugushora imari yabo mu Rwanda nk’uko Perezida Emmanuel Macron yabisezeranyije.

Nyuma y’uruzinduko rwe i Kigali, ibinyamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko azahita ajya muri Africa y’Epfo.

Ku kibuga cy’indege Abakuru b’Ibihugu byombi batambutse hagati y’imirongo y’abasirikare bazamuye imbunda nk’ikimenyetso cy’icyubahiro
Perezida Kagame yavuze ko Macron ari intwari ku kuba yaremeye guheba akavuga ukuri uko kuri

UMUSEKE.RW

#Rwanda #France #EmmanuelMacron #BAL #KagamePaul