Amakimbirane ahora mu Biyaga Bigari aterwa no kurebera abandi mu moko n’uturere baturukamo

Rusizi/D.RC: Mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari hahora intambara zidashira, ku itariki ya 21 Gicurasi buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’ubudasa bw’imico y’abantu, urubyiruko rwo mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo rusanga zacika ari uko abatuye ibi bihugu bahuje buri wese yubahirwa ururumi avuga, ubwoko bwe, n’umuco we.

Urubyiriko rwo mu Karere ka Rusizi bateze amatwi bagenzi babo bo muri DR.Congo

Ibi babitangarije  mu nama yahuje urubyiruko rwo mu Burasrazuba bwa Congo Kinshasa n’abo mu Karere ka Rusizi mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga rya zoom.

Ozeas Dushimimana wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi, yagize ati “Abakoloni batwigishije iby’amoko kugeza ubu hari abakibigenderaho, bari bakwiriye kwigira ku Rwanda kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Abarundi, n’Abanyecongo  yabafasha.”

Niyigaba Jean Paul yagize ati “Nko muri Congo yaba Ndi Umunye-Congo, isura ya nyayo ntabwo ari izina babyita ahubwo ngira ngo byashyirwa mu bikorwa, yaba Abanye-Congo cyangwa Abarundi bashyize hamwe byakoroha guhuza muri kano Karere.”

King Ngoma ni Umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga La Benevolencia ukora ibikorwa byo kubaka Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari avuga ko aka karere kagiye kagaragaramo intambara zishingiye ku moko, indimi n’uturere abantu bakomokamo, asanga ibi bihugu biri kureba mu cyerekezo kimwe cyo gushaka amahoro.

Yagize ati “Kuva kera aka Karere kagiye kagaragaramo intambara zishingiye ku moko, imico n’indimi, uyu munsi washyizweho kugira ngo abantu batekereze ku cyazana amahoro, abantu bubahane batishishanya, kuba mudafite icyo musaho n’undi cyangwa ibiranga abantu bitandukanye ntibyagombye kuba impamvu y’amakimbirane.

Ku wa 16 Gicurasi ni umunsi mpuzamahanga wo kubana mu Mahoro kw’abatuye Isi, ku wa 21 Gicurasi ni Umunsi Mpuzamahanga w’ubudasa bw’imico y’abatuye Isi.

Uretse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, Akarere k’Ibiyaga Bigari kakunze kurangwamo amakimbirane ashingiye ku moko cyane muri Congo Kinshasa, no mu Burundi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i Rusizi