BAL: Perezida Kagame yakiriye umuraperi J.Cole ukinira Patriots BC

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye umuraperi akaba n’umukinnyi wa Patriots BBC, J.Cole witabiriye irushanwa Nyafurika rya Basketball (BAL2021) riri kubera mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye J. Cole, ukinira Ikipe ya ‘Patriots Basketball Club’ mu marushanwa ya ‘Basketball Africa League’ abereye mu Rwanda

J.Cole umaze iminsi 15 mu Rwanda ari gukinira ikipe ya Patriots BBC yagiye agira uruhare mu mikino iyi kipe imaze gukina ndetse anerekana ubumenyi bwe muri uyu mukino ukundwa n’abatari bake.

Yafashije iyi kipe kubona itike ya 1/4 cya BAL2021.

Cole afite imyaka 36 yatangiye kumenyekana mu muziki mu mwaka wa 2007 mu ndirimbo nka Lights Please, 4 Your Eyez Only, Lost Ones, Crooked Smile yafatanyije na TLC, Before I’m Gone n’izindi.

Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z’amadolari.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Uyu muhanzi afite abana babiri. Mu mwaka wa 2018 yatangaje ko akunda umukino wa Basketball.

Uyu muraperi ukunzwe n’abatari bake, umuzingo (Album) yasohoye ari mu Rwanda umaze guca uduhigo dutandukanye ku isi aho mu Cyumweru kirenga umaze usohotse ku mbuga zicururizwaho umuziki umaze gukinwa inshuro zirenga miliyoni 62 mu gihe kopi 288 000 ari zo zimaze kugurishwa ahantu hatandukanye.

- Advertisement -

Cole ari ku isonga kandi ku rutonde rwa Billboard rw’abahanzi 100 bayoboye abandi mu kwandika indirimbo nziza.

Ni ubwa mbere ageze kuri uyu mwanya mu mateka ye abikesha “Interlude” iri kuri Off-Season imaze gukundwa n’abatari bake ku isi.

Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame barebye umukino uheruka guhuza Patriots na US Monastir yo muri Tunisia, wabaye ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize.

UMUSEKE.RW