Béchir Ben Yahmed washinze ikinyamakuru Jeune Afrique yapfuye ku munsi w’Itangazamukuru

Béchir Ben Yahmed washinze Jeune Afrique yapfuye tariki 3 Gicurasi afite imyaka 93 y’amavuko.

Béchir Ben Yahmed yapfuye afite imyaka 93

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse inkuru y’urupfu rwe kivuga ko yari amaze igihe arwariye mu Bitaro by’i Paris kuva mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe.

Uyu mugabo yavukiye ahitwa Djerba tariki 2 Mata 1928, ni muri Tunisia yategekwaga n’igihugu cy’Ubufaransa.

Béchir Ben Yahmed, washinze ndetse akayobora Jeune Afrique, yaguye mu Bitaro by’ahitwa Lariboisière i Paris nyuma yo kwandura Covid-19.

Béchir Ben Yahmed ni umwe mu mpirimbanyi za Demokarasi mu gihugu cye afatanyije na Habib Bourguiba, wabaye Minisitiri w’Intebe akaba na Perezida wa mbere wa Tunisia.

Yagizwe Minisitiri ubwo Tunisia yari imaze kwigenga.

Mu 1956 nibwo yatangije ikinyamakuru gisohoka rimwe mu Cyumweru kitwa L’Action, mu mwaka wa 1960, kitwa Afrique Action nyuma nibwo cyaje guhinduka Jeune Afrique.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

IVOMO: Jeune Afrique

UMUSEKE.RW