Byiringiro Lague yamaze gusinyira FC Zürich yo mu Busuwisi

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Byiringiro Lague wari umaze icyumweru yerekeje mu Busuwisi gukora igerageza mu ikipe ya FC  Zürich, yamaze gushimwa n’iyi kipe ahita ashyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu.

Byiringiro Lague yigaragaje cyane mu mikino ya CHAN2020

Byiringiro Lague yabengutswe n’amakipe menshi nyuma y’uko yigaragaje mu mikino Nyafurika y’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) iherutse kubera muri Cameroun.

FC Zürich ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Busuwisi (Switzerland Premier Division), ni imwe mu makipe azwi ku mugabane w’i Burayi kuko ikunda gukina imikino ya UEFA Europa League.

Mbere y’uko Byiringiro yerekeza mu igeragezwa, FC Zürich yari yatangaje ko izishyura APR FC ibihumbi 265€ mu gihe yaba atsinze igerageza.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu uyu mukinnyi agaruka mu Rwanda, akazasubira mu Busuwisi mu kwezi gutaha kwa 6.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW