Colonel wo mu Ngabo z’u Burundi yishwe n’abantu bataramenyekana, yapfanye n’umwana we

Abantu bitwaje intwaro mu Burundi bateze imodoka mu Ntara ya Muramvya mu muhanda ujya i Bujumbura bica abantu umunani harimo n’umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu Ngabo z’u Burundi.

Lt Col Onesphore Nizigiyimana waguye muri icyo gitero

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 09 Gicurasi 2021 saa 19h35 mu birometero bicye uvuye ku murwa mukuru w’intara ya Muramvya.

Iki gitero kikimara kuba Igipolisi cy’u Burundi cyemeje aya makuru kivuga ko cyakozwe n’abajura bitwaje intwaro.

Abatangabuhamya babyiboneye bavuga ko cyari igitero shuma cyateguwe atari ubujura busanzwe.

Mu butumwa Perezida Ndayishimiye Evariste yanyujije kuri Twitter mu gitondo cy’uyu wa 10 Gicurasi 2021 yahojeje imiryango yabuze ababo abizeza ubutabera.

Prezida Évariste Ndayishimiye yanditse ati : “Tubabajwe n’abambuzi baraye basubiye guhekura u Burundi. Ibigeragezo ntibizareka kubaho ariko aragowe uwo bizovaho. Abagizi ba nabi bose bagomba kumeneshwa. Twihanganishije imiryango yabuze ababo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Imodoka ebyiri nizo zatwitswe izindi bazirasa amasasu menshi, imwe muri izo modoka yari iya Sosiyete ya Volcano.

Bamwe mu bahasize ubuzima harimo Colonel Onesphore Nizigiyimana akorera i Addis Abeba muri Ethiopia muri EASF (East Africa Standby Force).

Col. Nizigiyimana yahiriye mu modoka n’umwana we, abandi bana babiri n’umugore we bakomeretse.

Mu bamenyekanye bishwe harimo kandi Fidèle Iyamuremye, umukozi wa Banki Nkuru y’u Burundi.

Col Onesphore Nizigiyimana n’umukobwa we bishwe,babiri n’umugore we bajyanwa kwa muganga

Abumvise icyo gitero bavuga ko humvikanye amasasu menshi cyane naza Grenades. Abateze umutego ngo babanje gufunga umuhanda bakoresheje amabuye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW