Abarwayi barembye cyane kubera icyorezo cya Covid-19 muri Africa niho hari ibyago byinshi byo guhitanwa na yo kurusha ahandi hose ku Isi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru kibanda cyane ku buzima (The Lancet) busanisha iki kibazo n’ibura ry’ibikoresho byo kwita ku barwayi mu Bitaro ndetse no kuba nta Baganga b’inzobere bahagije bahari.
Nibura hafi kimwe cya kabiri (48%) cy’abarwayi barembye boherejwe kwa muganga muri Africa barapfa, mu gihe ubushakashatsi buvuga ko abarembye bapfa ahandi ku Isi muri rusange ari 31.5%.
Ubushakashatsi buvuga ko mu bitaro biciriritse bidafite ahantu hagenewe kwita cyane ku ndembe imibare y’abapfa barembye ishobora kurenga cyane ijanisha rya 48%.
Prof Bruce Biccard wo mu Bitaro Groote Schuur ndetse akaba n’Umwarimu muri Kaminuza ya Cape Town muri Africa y’Epfo agira ati “Ubushakashatsi bwacu nibwo bwa mbere butanga inkuru irambuye kandi yumvikana ku biba ku bantu barembye cyane nyuma yo kwandura Covid-19 muri Africa, twakoresheje imibare yo mu bihugu bitandukanye no mu Bitaro bitandukanye.”
Yongeraho ati “Ikibabaje, bigaragara ko ubushobozi bwacu bwo gutanga ubuvuzi nyabwo buzitirwa n’ibura ry’ibitanda bishyirwaho abarembye, no kuba ahagenewe kwita cyane ku ndembe hatari uburyo buhagije.”
Nibura abantu ibihumbi 120 muri Africa bishwe na Covid-19 kuva yadutse bikaba bingana na 4% by’imfu zose zatewe n’iki cyorezo ku Isi.
Abantu 3,000 bo mu bihugu 10 byo muri Africa ni bo bagize uruhare mu bushakashatsi bwakorewe mu Bitaro 64, mu bya Misiri, Ethiopia, Ghana, Kenya, Libya, Malawi, Mozambique, Niger, Nigeria na Africa y’Epfo.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko hagati y’ukwezi kwa Gicurasi n’Ukuboza mu mwaka ushize kimwe cya kabiri cy’abarwayi bapfuye batigeze bashyirwa mu byuma byongera umwuka, abarwayi 10% bapfuye ntibigeze basuzumwa cyangwa ngo bavurwe impyiko.
- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
BBC
UMUSEKE.RW