Dr Munyakazi yasabye imbabazi mu rubanza rwe rw’ubujurire ati “Nagize intege nke nk’umuntu”

*Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gusuzuma imbabazi yasabye

Ku wa Gatanu mu Rukiko Rukuru humviswe ubujurire bwa Dr Issac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, ni nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya Miriyoni 10Frw.

Dr Munyakazi Isaac mu rubanza (Archives)

Dr Issac Munyakazi yahise ajuririra mu Rukiko Rukuru.

Inteko y’Abacamanza batatu niyo iburanisha uru rubanza, Dr. Munyakazi yunganiwe mu mategeko na Me Napoleon Munyashema.

Umucamanza yahaye umwanya Dr. Munyakazi ngo agaragaze impamvu zatumye ajurira.

Yahise abwira urukiko ko yajuririye urukiko rukuru kubera ibihano yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Dr Munyakazi yabwiye urukiko ko ibyo agiye kuvuga yabihereye kera abisobanura kuva mu ibazwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, no mu rubanza rwe.

Ati “Nagize intege nke nk’umuntu ndabisabira imbabazi, nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repebulika namwe banyakubahwa ndagira ngo imbere yanyu mbasabe imbabazi n’izi manza ndimo ubwazo na zo ni igihano kuko ibintu nagiyemo byo guhamagara Dr Sebaganwa Alphonse ngo arebe niba ishuri ryaza mu myanya myiza ntabwo byari ku rwego rwange ukurikije umwanya narindiho wo ku rwego rwa Minisitiri.”

Umucamanza yahise amusaba gusobanura ibyo asabira imbabazi.

- Advertisement -

Dr Munyakazi Issac yabwiye Urukiko ko yasabye umukozi wa REB witwa Dr Sebaganwa Alphonse ngo niba bishoboka, gufasha ishuri rimwe ryo muri Kigali kuba ryaza mu myanya ya hafi mu manota y’ibizamini bya Leta.

 

https://p3g.7a0.myftpupload.com/dr-munyakazi-yakatiwe-imyaka-10-yigifungo.html

Dr Munyakazi yabwiye urukiko ko byabaye ngombwa ko abonana na Dr Sebaganwa Alphonse kugira ngo amubaze niba ibyo yamusabye yarabikoze.

Yavuze ko yahuriye na Dr Sebaganwa Kimironko agahita amubwira ko ibyo yamusabye yamaze kubikora nyuma yaho Dr Sebaganwa ashyiriye mu myanya myiza iryo shuri yahawe ishimwe rya Frw 500,000.

Uyu mugabo nyuma y’amezi abiri yagiye mu Bugenzacyaha ajya gusobanura ukuntu ibintu byose byagenze.

Dr Munyakazi atangira gukurikiranwa gutyo mu butabera.

Uwitwa Gahima Abdou ukekwaho kuba ari we wafashe ayo mafranga akayashyira mu modoka ya Dr Sebaganwa Alphonse na we afite umunyamategeko muri uru rubanza areganwamo na Dr Munyakazi,  yunganiwe na Me Gatete Collin.

Yahakanye iby’ayo mafranga asaba Ubushinjacyaha ko niba bufite ibimenyetso bwabiha urukiko akabihanirwa.

Gahima ati “Njye nsobanukiwe ruswa ntabwo ndi umuntu wajya kwicisha umutwe. Ruswa ni ikintu kibi kimunga ubukungu bw’igihugu.”

Gahima Abdou yakomeje abwira Urukiko ko niba Ubushinjacyaha buvuga ko ari we wazanye ayo mafranga akayashyira  mu modoka, bwafata ayo mafaranga na we Urukiko rukajya kuyapima muri Laboratoire kugira ngo barebe ko yayakozeho.

Gahima ufite ishuru bikekwa ko ryashyizwe mu myanya y’imbere ngo byitwe ko ritsindisha abanyeshuri neza. Yabwiye urukiko ko abona ibyamubayeho ari ibihimbano kuko na mbere y’uko ahura n’ibibazo arimo ngo yatsindishaga abanyeshuri ku kigero cya 90%.

Ati “Rero ntabwo nari guhamagara Dr Munyakazi musaba ngo atekinike ishuri ryange rize imbere.”

 

https://p3g.7a0.myftpupload.com/dr-munyakazi-wari-minisitiri-yitabye-urukiko-uwo-bareganwa-arabura-ataha-ataburanye.html

Yavuze ko ahubwo hari icyemezo yamusabye arakimwima kandi cyari kigamije ko ishuri ribona abaterankunga. Avuga ko bitewe n’uko ibyo yasabwe ngo ahabwe icyo cyangombwa atari abifite bituma ahomba miliyoni eshanu z’amadorari.

Ati “Ibyo kunshyira mu myanya ya mbere byo ntabyabayeho.”

Gahima Aboud yasabye urukiko gutesha agaciro ubuhamya bwatanzwe na Dr Sebaganwa Alphonse kuko ngo yakagombye kuba na we ari mu bakurikiranwa, ariko ngo kuba Ubushinjacyaha ubuhamya bwe ari bwo bugenderaho ngo ni ikibazo gikomeye.

Dr Munyakazi Isaac ubwo yahabwaga umwanya ngo asoze yabwiye Umucamanza ko yongeye gusaba imbabazi urukiko.

Umucamanza yumvise impande zombi apfundikira ibiranisha. Urubanza ruzasomwa ku wa 11/06/2021 saa tanu z’amanywa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ivuguruye-dr-munyakazi-yarezwe-mu-rukiko-rwisumbuye-rwa-nyarugenge.html

UMUSEKE.RW