DRC: Hari abahunze iruka rya Nyiragongo basubiye mu ngo zabo basanga zahiye

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu benshi mu batuye mu bice by’amajyaruguru ya Goma bahungiye mu Rwanda iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Hari abasubiye mu ngo zabo basanga zahiye, mu gihe hari imiryango igishakisha abayo baburiwe irengero nyuma y’iruka rya Nyiragongo.

Abaturage bari ahari inzu zabo zangijwe n’amazuku ya Nyiragongo.

Abantu 15 ni bo bimaze kwemezwa ko bapfuye, gusa uyu mubare ushobora kwiyongera, abagera ku icyenda ni bo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka zo mu mihanda ubwo bahungaga, ibarura ry’ibyangiritse rirakomeje.

Ku munsi w’ejo tariki ya 23 Gicurasi, Umuvugizi wa Leta Patrick Muyaya yatangaje ko abantu babiri ari bo batwitswe n’amazuku.

Abagera ku 8,000 bari bahungiye mu Rwanda, benshi muri bo ubu bamaze gutahuka, gusa bamwe basanze inzu zabo zarangijwe n’aya mazuku yaturutse ku iruka rya Nyiragongo.

Amazuku yibasiye komine Buhene, mu nkengero za Goma, atwika inzu yewe n’inzu nini. Gusubiranya ibyangiritse bishobora gufata amezi menshi.

Innocent Bahala Shamavu yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati “Inzu zose muri Bihene zarahiye. Ni yo mpamvu dusaba Ubuyobozi ku nzego zose, abafatanyabikorwa ndetse n’abagiraneza bafite umutima wo gufasha aho bari ku isi, muze dufashe aba baturage.”

Ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka mu mwaka w’2002. Icyo gihe abagera kuri 250 barapfuye naho abandi bagera ku 120,000 basigara ntaho gukinga umusaya.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -
Ishusho yo mu kirere y’aho amazuku yaciye mu nkengero za Goma.

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW