Gicumbi:  Dr Ndahayo Fidele yavuze ko akiri Umuyobozi wa UTAB

Kuri uyu wa 30/Mata/2021 Dr Ndahayo Fidele umaze umwaka urenga ayoboye ishuri rikuru rya UTAB yanyomoje amakuru aherutse gutambuka avuga ko yeguye mu kazi,  asobanura ko iri shuri ritigeze ribura urihagararira ndetse ko kugeza ubu akiri umuyobozi waryo.

Dr Ndahayo Fidele umuyobozi wa Kaminuza ya UTAB

Kuva umwaka ushize  wa 2020 mu kwezi kwa Gashyantare nibwo Dr Ndahayo Fidele yatangiye kuyobora  Kaminuza ya UTAB (University of Technology and Arts of Byumba) gusa yashyizweho nk’umuyobozi w’ishuri ariko akabikora abibangikanya n’indi mirimo itandukanye.

Avuga ko aherutse  gutangaza ko ubuyobozi bw’iri shuri bwashakisha undi umusimbura mu kazi,  ariko ko atigeze atangaza ko yeguye nubwo  afite indi mirimo akora.

Hari ababyumvise bavuga ko yeguye kandi atarigeze abitangaza, akemeza ko kugeza ubu akiri Umuyobozi wa Kaminuza.

Dr Ndahayo Fidele yabwiye Umuseke ati: ”Ntabwo nigeze negura, na n’ubu ndacyayobora Kaminuza ya UTAB icyabaye ni uko ntangira kuyobora mu mwaka washize hari indi mirimo nari mbibangikanije, noneho uko igihe cyagendaga kigenda n’indi mirimo yafataga indi ntera.”

Yadutangarije ko ari bwo yamenyesheje Inama y’ubuyobozi ya Kaminuza ko batangira gushakisha undi muyobozi uzansimbura, ariko abizeza ko azakomeza kuyobora Kaminuza kugeza igihe uwo bashakisha azaboneka.

Ati “Ndacyayobora, kandi nzayoyobora kugeza igihe undi muyobozi abonekeye.”

Yavuze ko hari imbuga nkoranyambaga zari zatangaje ko yeguye, kandi iryo jambo atararikoresheje.

Ati: ”Banditse ko neguye, yewe n’iryo jambo kwegura ntabwo nigeze ndikoresha. Kaminuza ifite ubuyobozi bwuzuye, nta bwegure bwabayeho abantu badakomeza gutekereza ko nta Muyobozi ifite.”

- Advertisement -

Ishuri rya UTAB kuva ryatangira mu mwaka wa 2007 ryayobowe n’abantu babiri, ari bo Padiri Dr Prof Nyombayire Faustin na Dr. Nduwayo Fidele wamusimbuye, hatavuzwe uwigeze kuriyobora by’agateganyo rikorera mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba, ndetse na Kiramuruzi muri Gatsibo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Inyubako Kaminuza ya UTAB ikoreramo

Evence Ngirabatware
Umuseke.rw/Gicumbi