Gicumbi: Imvura yaguye ku Cyumweru yatwaye ubuzima bw’umukecuru

Ku wa 09 Gicurasi 2021 hiriwe imvura yaguye amasaha menshi, imanura igitengu kigwira umukecuru arapfa, yanasenye inzu 4.

Iyo ni imwe mu nzu zasenyutse kubera imvura yaguye ku Cyumweru

Igitengu cyagwiriye Nyirakamana Annonciata w’imyaka 67 wabanaga n’abuzukuru be bamufasha imirimo, ni uwo Mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Gisiza.

Abaturage baganiriye n’Umuseke bavuga ko imvura yok u Cyumweru itari nyinshi cyane ariko yaguye umwanya munini bituma ubutaka busoma cyane amazi agacengera mu Nz, ku buryo abafite inzu zidakomeye akenshi bisanga mu gihombo.

Imirenge yibasiwe n’iyi mvura cyane ni  Byumba, Rukomo, ndetse na Cyumba uhana imbibi n’igihugu cya Uganda.

Abasabwa kugabanya ibihombo baterwa n’iyi mvura, bagacukura ibyobo bitangira amazi ava mu misozi, kuko akenshi ari yo amanuka akangiza imyaka yabo no gusibura imiyoboro anyuramo  ntamanuke ku mazu yabo.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hanasenyutse inzu enye, zirimo ebyiri mu Murenge wa Rukomo, imwe muri Byumba n’indi imwe mu Murenge wa Cyumba.

Akarere ka Gicumbi kavuga ko kiteguye gukorana n’abashinzwe Ibiza ngo barebe icyo bafasha abaturage.

Twagirayezu Edouard umukozi ushinzwe Ibiza mu Karere ka Gicumbi yagize ati: ”Mu mvura y’iri joro (ku Cyumweru) ntabwo ndabona aho yangirije imyaka y’abaturage, abo inkuta zisenyutse bitari cyane tubasabira umuganda bagafashwa kubakirwa, aho amabati yangiritse turabasabira mu nzego zibishinzwe (Minema) ku buryo mu kwezi  kwa Gatanu azaba yabonetse, ariko nk’umuryango wapfushije umuntu hari amafaranga ateganywa  bakamushyingura.”

Yongeyeho ko abaturage basabwa gusibura imiyoboro amazi anyuramo yerekeza ku nzu zabo, kuko imvura igwa umwanya munini ituma ubutaka busoma cyane bigatengura imirima harimo no gusenya inzu batuyemo.

- Advertisement -

Mu cyumweru gishize imvura irimo urubura iherutse kwibasira imyaka iri mu murima, yangiza ibirayi n’ibishyimbo, ku buryo babona ko mu gihe cyo gusarura bashobora kuzasanga baravunikiye ubusa.     

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Evence Ngirabatware     
Umuseke.rw/Gicumbi