Ibitaro bya Kabgayi bivugwamo imicungire mibi y’abakozi n’umutungo byahawe Umuyobozi mushya

Mu ihererekanya bubasha hagati y’Umuyobozi Mukuru  mushya w’Ibitaro bya Kabgayi n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya, Dr Muvunyi Jean Baptiste yavuze ko agiye gushyira imbere ibiganiro hagati ye n’abakozi kuko ari byo bifite akamaro kanini kuruta guhabwa agahimbazamusyi.

Dr Nteziryayo Philippe wicaye hamwe na Dr Muvunyi Jean Baptiste umusimbuye kuri uwo mwanya

Umuyobozi Mukuru mushya w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste asimbuye kuri uwo mwanya Dr. Nteziryayo Philippe wari umaze imyaka 4 n’amezi 2 ayobora ibi Bitaro.

Mu ijambo rye Dr Muvunyi yabanje gushimira mugenzi we umurava yakoranye akazi ashinzwe, avuga ko azakomereza muri uwo murongo.

Muvunyi wari usanzwe ari Muganga w’inzobere  mu kuvura no kubaga indwara z’amagufwa mu bitaro bya Kabgayi, yavuze ko nubwo amafaranga abantu bayakunda ari na yo bakorera ngo ikiruta byose ni uko azahanga udushya tuzatuma abakozi bakorana barushaho gukorana umurava, banoza serivisi  baha ababagana.

Yagize ati: “Nubwo tutarabinoza, ariko nifuza mbere na mbere gushyiraho urubuga (Website) y”Ibitaro tuzajya tunyuzaho amakuru yose y’Ibitaro ndetse na serivisi dutanga.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Muvunyi yongeyeho ko mu bindi yifuza gukemura, harimo kongera ibikoresho abarwayi bakenera umunsi ku wundi, cyane cyane icyuma gipima mu nda na scaneur,  yijeje abo bakorana ko bizaboneka vuba.

Uyu Muyobozi yanavuze ko serivisi zihabwa abarwayi ziramutse zinoze, n’amafaranga abakozi babona ashobora kuboneka, kandi bakayahabwa batishe amategeko agenga bakozi n’imicungire y’amafaranga ya Leta.

- Advertisement -

Rukundo Jerôme wavuze mu izina ry’abakozi bagenzi be, yashimiye imikorere yaranze Dr Nteziryayo n’abakozi b’Ibitaro, amara impungenge umuyobozi Mukuru mushya bahawe ko bazakorana neza.

Ati: ”Mu myaka 4 irenga tumaranye na Dr Nteziryayo nta kibazo twigeze tugirana kugeza uyu munsi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Kanyangira Ignace, yifurije ishya n’ihirwe aba bayobozi bombi, abasaba gukora cyane bagamije kugira ngo Ibitaro bitere imbere.

Ati: ”Ibitaro bya Kabgayi ni Ibitaro byo ku rwego rw’Akarere, iyo ababikoramo batanze serivisi nziza bihesha isura nziza Akarere kose.”

Dr Nteziryayo Philippe  wayoboraga Ibitaro bya Kabgayi, yoherejwe kuyobora Ibitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru.

Mu Bitaro bya Kabgayi havuzwe ikibazo cy’abakozi bagiye mu myanya y’akazi nta kizamini cya Leta bakoze, n’imicungire y’amafaranga bivugwa ko yahawe abakozi mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Mbonyintege Smaragde ibumoso n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Kanyangira Ignace mu muhango w’ihererekanyabubasha.
Ihererekanyabubasha ryitabiriwe n’abakozi b’Ibitaro.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.