IBUKA ivuga ko kudakurikirana uruhare rw’abasirikare b’Ubufaransa muri Jenoside bibabaje

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero, n’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, (IBUKA), baratangaza ko bababajwe n’imyitwarire y’Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa nyuma yaho buhagaritse gukurikirana abasirikare bakekwaho uruhare muri Jenoside.

Eric Nzabihimana na Bernard Kayumba bari mu batanze ikirego ku basirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda muri 1994

Ku wa Mbere, Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bwatangaje ko mu iperereza bwakoze ku basirikare babwo bwasanze nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko ingabo z’Ubufaransa zari muri ‘Opération Turquoise’ zaba zaragize uruhare muri Jenoside cyangwa ibindi byaha byibasiye inyokomuntu mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa buvuga ko nta bimenyetso simusiga bwabonye ku bakekwa, bivuze ko Abacamanza bakuriye urwego rw’Ubugenzancyaha muri icyo gihugu baramutse bashyigikiye uwo mwanzuro, abaregwa baba batagikurikiranwe n’amategeko y’icyo gihugu.

Umwe mu barokotse Jenoside mu Bisesero ndetse akaba ari mu bareze abasirikare b’Abafaransa, Eric Nzabihimana, yabwiye Radio Ijwi ry’Amerika ko atewe intimba n’uko ibyo abo basirikare bakoze batazabiryozwa.

Avuga ko we ubwe yisabiye Abafaransa yahuye na bo mu Bisesero gutabara abari bahahungiye ariko ntibabikore nyuma y’iminsi mike bakicwa.

Yemeza ko abasirikare b’Abafaransa kandi bakingiye ikibaba abakoraga Jenoside.

Nzabihimana atangaza ko mu Bisesero hari Abatutsi bahahungiye bagera ku 60,000 bari baturutse hirya no hino mu duce tuhegereye, ubu bakaba babarura abasaga 2000 barokotse bonyine.

Kuri we ndetse na bagenzi be barokotse, bemeza ko batakizeye ubutabera bw’Ubufaransa.

Umuryango IBUKA uvuga ko wababajwe n’umwanzuro w’Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa, ariko ko udacitse intege.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabibwiye Ijwi ry’Amerika ko ibimenyetso bigaragaza uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yabaye muri kariya Karere bihari ahubwo icyabuze ku Bushinjacyaha bw’Ubufaransa ari ubushake bwo kubakurikirana.

Uyu mwanzuro w’Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa ufashwe nyuma ya raporo Duclert yakozwe ku busabe bwa Perezida Emmanuel Macron.

Iyo raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare ntagereranywa mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa raporo yirinda kuvuga ko habayeho ubufatanyacyaha.

Mu mwaka wa 2005  umuryango IBUKA, na bamwe mu barokokeye mu Bisesero batanze ikirego bagaragaza ko abasirikare bari muri opération Turquoise bamaze iminsi itatu barataye ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero, bakabashumuriza Interahamwe ngo zibice.

Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bwatangiye iperereza ku birego bwari bumaze kugezwaho by’uko abasirikare b’u Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko buvuga ko nta kimenyetso bwabonye.

Abarokotse ubwicanyi bwabereye mu Bisesero ari na hamwe mu hari “Operation Turqoise” bo bavuga ko nibasabwa kugira ubundi buhamya batanga batazajijinganya, n’ubwo batakizeye ubutabera bw’Ubufaransa.

Leta y’u Rwanda ntacyo iravuga kuri uwo mwanzuro.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: Ijwi ry’America

UMUSEKE.RW