Imitingito, inzara n’ibicurane – Uko ubuzima bwifashe mu Mujyi wa Goma

Mu Mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru imitingito irakomeje aho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021, byibura nyuma y’iminota 10 haba umutingito ugasiga wangije ibikorwa, birimo Sitasiyo za Essence, amazu y’abaturage ndetse amazi n’amashanyarazi na byo bikomeje kuba ikibazo muri uyu Mujyi.

Abaturage baracyafite ubwoba ko isaha n’isaha Nyiragongo yaruka igahindura umujyi wa Goma umuyonga.

Muri uyu Mujyi kandi ikibazo cy’inzara cyageze ku rundi rwego kuko abasenywewe inzu n’iruka ry’ikirunga  cya Nyiragongo kugeza magingo aya nta mfashanyo barahabwa, baratakambira abagira neza ngo babagoboke.

Umunyamakuru Jason Kabera uri i Goma yabwiye UMUSEKE ko, Ikirere cyahindutse ku buryo umukungugu mwinshi urimo uzamuka mu duce tugize Umujyi, abaturage benshi barwaye indwara y’ibicurane bitewe n’imicanga y’ikirunga izamukana n’umuyaga ufite imbaraga.

Usibye muri Buhene ikirunga cyatwitse inzu igice kinini kibaba itongo, mu duce dutandukanye nka Katoyi, Kyeshero, Katindo n’ahitwa mu Birere inzu nyinshi zangiritse ku buryo bukomeye ndetse n’abaturage basabwe kutajya mu nzu ngo zitabagwira kubera imitingito.

Abaturage batuye mu nzu zubakishijwe imbaho ni bo bafite agahenge mu gihe abatuye mu nzu z’amatafari bafite ubwoba bwinshi bw’uko zabagwaho ndetse n’abakorera mu nzu z’amagorofa muri Komini Kalisimbi mu Mujyi rwagati bakaba bahagaritse akazi.

Amashuri yose arafunze i Goma, zimwe mu nyubako z’ibitaro bikuru bya Kivu ya Ruguru  (Hôpital Provincial du Nord-Kivu) zatangiye kuzana imitutu, zimwe muri Radiyo na Televiziyo zafunze imiryango kubera ibura ry’umuriro.

Uretse Sosiyete ya Leta SNL icuruza umuriro w’amashanyarazi muri Goma na NURU ikoresha imirasire y’izuba ifite icyicaro ahitwa i Ndosho, izindi zose zirimo Virunga Sarl ikura umuriro muri Parike zafunze imiryango kubera kwangirika kw’ibikorwa remezo byazo.

Ibikorwa byo gushakisha imirambo y’abishwe n’iruka rya Nyiragongo birakomeje, ku munsi w’ejo ku wa Kabiri habonetse abantu 8 bahitanywe n’iruka ry’iki kirunga.

Hari abakobwa babiri  bafashwe na Gaz ubwo bafataga ifoto mu buryo bwa Selfie ndetse n’umwana wafashwe na Gaz ahitwa i Buhimba n’undi mugabo wafashwe na gaz mu bice bya Mugunga.

- Advertisement -

Abategetsi ba Kivu ya Ruguru bemeza ko abantu 31 bamaze kwitaba Imana mu gihe Abaturage bo bavuga ko abapfuye baruta umubare utangazwa n’abategetsi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abahungiye i Sake na Minova no mu bindi bice bya kure ya Goma batangiye gutaha ariko abafite ubwoba bwinshi bakaba bategereje aho byerekeza ngo babone kugaruka i Goma ni mu gihe hari abahisemo guhungira i Gisenyi n’ubwo naho imitingito y’urutavanaho idatuma bagoheka.

Radiyo zikibasha gukora muri Goma ziri kwifashishwa mu guhuza abantu baburanye n’ababo, kuri uyu wa Gatatu i saa mbiri n’igice za mugitondo kuri Radiyo Maria hazanwe abana bagera ku 10 bari baburanye n’imiryango yabo bavuye muri Minova.

Ibinyamakuru bikorera mu Mujyi wa Goma ntabwo biri gutanga amakuru ako kanya kuko bahawe itegeko ko abashinzwe gutanga amakuru ari ikigo cya Observatoire volcanologique de Goma (OVG).

Iki kigo gishyirwa mu majwi n’abaturage ko kidatanga amakuru ku gihe ndetse benshi ntibizera ibyo gitangaza kuko ubwacyo cyavuze ko nta bushobozi gifite bwo gukurikirana uko ibibazo bimeze umunota ku munota, kivuga ko gifite imbogamizi yo kubona internet ihagije.

Abacuruzi benshi bararira ayo kwarika kuko ubwo ku wa Gatandatu ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, ibisambo byiraye mu maduka ndetse no mu ngo bisahura ibyabo hakaba harumvikanye n’amasasu menshi yahitanye igisambo kimwe.

Inzego z’umutekano muri Goma ziri gukora cyane mu rwego rwo guhangana n’uwashaka kwitwikira ibibazo ndetse abayobora za Komini bakaba bari kunyura mu baturage babahumuriza babasaba kuba umwe no gufashanya muri ibi bihe bitoroshye.

Abaturage baranenga ikigo cya OVG kuba kidatangira amakuru ku gihe ku bijyanye n’ibirunga

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

#Rwanda #Nyiragongo #Goma #Gisenyi