Imodoka z’Igisirikare cy’u Rwanda ziri gucyura Abanyekongo bahungiye mu Rwanda

Imodoka nini z’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ziri kwifashishwa mu gucyura ku bushake Impunzi z’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda kuva mu mpera z’Icyumweru gishize ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga.

Abanyekongo bashaka guhunguka ku bushake bari gucyurwa n’imodoka za RDF.
Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021, aba Banyekongo bari bahungiye mu Karere ka Rubavu na ko kamaze iminsi kibasiwe n’imitingito, batangiye gutaha ku bushake aho bari gucyurwa n’imodoka z’igisirikare cy’u Rwanda.

Izi modoka nini za RDF ziri gufasha Abanyekongo gutahuka, zirabatwara zikabageza ku mupaka uhuza u Rwanda n’Igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubundi zigahita zambuka.

Habarwaga Abanyekongo 6 000 bahungiye mu Rwanda kuva ikirunga cya Nyiragongo cyaruka ndetse n’abagiye bahunga imitingito yari ifite imbaraga mu gace bari batuyemo.

Ku wa Kane tariki 27 Gicurasi ni bwo hari Abanyekongo benshi bahunze umujyi wa Goma ubwo Guverineri w’agateganyo w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Gen. Constant Ndima yari yasabye abatuye igice kimwe cya Goma guhunga kuko ikirunga cya Nyiragongo hakekwaga ko gishobora kongera kuruka.

Bamwe mu batuye Umujyi wa Goma bahungiye i Gisenyi mu Rwanda abandi berekeza ahitwa i Sake mu birometero 20 uvuye i Goma.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -