Ingabo za Uganda zinjiye muri DRCongo guhashya imitwe y’inyeshyamba

Amakuru aturuka muri Uganda aremeza ko igisirikare cy’icyo gihugu (UPDF) cyaraye gitangiye kohereza ingabo ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Kugeza ubu igisirikare cya Uganda ntikiremera ko ingabo zacyo ziri muri DR.Congo

Biri mu mugambi wo gufasha igisirikare cya DR.Congo (FARDC) kurandura abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba za ADF bakomoka muri Uganda bakaba bagendera ku matwara ya Isilamu

Abo barwanyi bari bayobowe na Jamil Mukulu ufungiye muri Uganda bamaze imyaka igera kuri 20 mu mashyamba ya Congo aho bamaze kwica abantu babarirwa mu bihumbi nk’uko byemezwa n’amwe mu mashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu.

Ignatius Bahizi uhagarariye Ijwi rya America i Kampala avuga ko nta byinshi biramenyekana kuko igisirikare cya Uganda ntacyo kirabivugaho, ariko akemeza ko hari amakuru bamenye ko abasirikare bake ba Uganda binjiye muri DRCongo bamaze kugera i Beni.

Bahizi agendera ku makuru yatangajwe n’igisirikare cyo muri Congo kivuga ko hari abasirikare bo muri Uganda bavuyeyo kuganira uko ibikorwa bya gisirikare bizakorwa.

Avuga ko nubwo nta masezerano yasinywe, Perezida Tshisekedi Felix yasabye Yoweri Museveni wa Uganda kumufasha kurwanya imitwe yaba iy’abanyamahanga cyangwa iy’Abanyekongo irwanira mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Ignatius Bahizi avuga ko Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda aherutse gutangaza ko hari uwo mugambi wo kujya muri Congo, kandi mu byo bazakora hakaba ari ukurindira abakozi bazubaka imihanda ihuza Uganda na DR.Congo izatangira kubakwa vuba ku bw’impamvu z’ubucuruzi.

Urubuga rwa Internet rwa Televiyo MNCTV CONGO rwatangaje video igaragaza abasirikare ba Uganda bari ku butaka bwa Congo.

Amagambo ari kuri iyi video avuga ko tariki 25 Gicurasi 2021, ingabo za Uganda zinjiye ku butaka bwa DR.Congo.

- Advertisement -

Kiriya kinyamakuru kivuga ko ingabo za Uganda zinjiriye ku mupaka wa Lamia-Nobili ahitwa Watalinga muri Beni.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: V.O.A

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Uganda #UPDF #DRC