Israel ikomeje ibitero byayo kuri Gaza, ku Cyumweru yishe Abanye-Palestine 42

Inzego z’ubuzima muri Palestine zivuga ko ibitero by’indege za Israel byo ku Cyumweru ku mujyi wa Gaza ari byo byaguyemo abantu benshi kuva imirwano yubura ku wa Mbere w’icyumweru gishize.

Ibitero by’indege muri Gaza bimaze kugwamo abantu 188

Nibura abantu 40 baguye muri biriya bitero byo ku Cyumweru. Inzego z’ubuzima muri Gaza zivuga ko abapfuye barimo abagore 16 n’abana 10.

Ibisasu bya roketi byoherezwa n’abarwanyi ba Hamas bivuye muri Gaza byahitanye abantu 10 muri Israel barimo abana babiri kuva imirwano itangiye nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iki gihugu.

Muri rusange abantu 188 bamaze guhitanwa n’ibitero bya Israel muri Gaza barimo abana 55 n’abagore 33 mu gihe abakomeretse ari 1,230 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima igenzurwa na Hamas.

Israel yo ivuga ko mu bantu baguye muri Gaza barimo n’abarwanyi ba Hamas.

Ubuyobozi bw’ingabo muri Israel buvuga ko abarwanyi bo muri Palestine bamaze kurasa roketi 3,000 kuri Israel kuva imirwano yatangira.

Mu gitondo kare kuri uyu wa Mbere indege za Israel zagabye ibitero 80 muri Gaza, ariko abarwanyi ba Hamas na bo bohereje ibisasu byinshi bya roketi mu majyepfo ya Israel.

Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres yavuze ko imirwano ikomeje bishobora kubyara intambara ikomeye bigoye gukiza mu Karere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Yasabye ko mu maguro mashya imvururu zatangiye zihagarara.

- Advertisement -

UN ivuga ko muri Gaza hatangiye kuboneka igabanuka ry’ibikomoka kuri petrol ngo bishobora gutuma ibikorwa remezo bimwe na bimwe birimo n’ibitaro bijya mu icuraburindi.

Lynn Hastings, Intumwa idasanzwe yungirije ya UN mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati yabwiye BBC ko yasabye Israel gukomeza gutanga petrol muri Gaza, ariko imusubiza ko itizeye umutekano.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

BBC

UMUSEKE.RW