Karongi: Ikiraro cya Mashyiga cyaracitse ubuhahirane bukomwa mu nkokora

Ikiraro kinini gihuza Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo kitwa Mashyiga kimaze igihe kinini cyaracitse bihagarika ubuhahirane hagati y’abaturage hagati b’Imirenge ya Murundi, Murambi, Ruganda, na Gashali yo mu Karere ka Karongi.

Abakoreshaga ikiraro bambuka babateruye

Ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yahageraga yasanze hari abari hakurya no hakuno barindiriye ababaheka mu mugongo.

Ndendahayo Edouard atuye mu Kagali ka Muhororo, Umurenge wa Murambi yabonye akazi ko kwambutsa abantu mu mugongo, avuga ko na bo babikora nko kwiyahura.

Yagize ati “Natwe nitwe ni ubwiyahuzi turabaheka bakaduha Frw 100, ariko abanyeshuli tubambutsa ku buntu.”

Umurenge wa Gashali ufite umwihariko wo kugira ibigo byinshi by’amashuri kandi bicumbikira abanyeshuli, Frere MUPENZI Jean Bosco uyobora ishuli rya St Joseph Birambo yabwiye Umuseke ko kuba ikiraro cyaracitse bibangamira abanyeshuri.

Ati “Twari twishimiye ko umuhanda uri gukorwa none ikiraro cyaracitse abana kugira ngo batahe cyangwa baze kwiga biragorana kuko bisi zihagarara hakurya natwe tubatwara mu madoka tugaca i Mwendo na Kabageni kugira ngo bagere kuri bisi, ubushize twakoze inshuro umunani ubwo n’andi mashuri niko byabagoraraga, tugize amahirwe ikiraro cyakorwa.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois yabwiye Umuseke ko ubwo icyo kibazo kimenyekanye bagiye gukora ubuvugizi mu kigo kibishinzwe kitwa RTDA.

Ati “Muri iyi minsi Intara yacu ifite ikibazo cy’ibiraro kubera ibiza. Ibyo na byo biramenyekanye turabikoraho ubuvugizi kuko iyo abaturage batabasha guhahirana biba ari ikibazo.”

Uwimana Fanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi yabwiye Umuseke ko kuba ikiraro cyaracitse ari ikibazo gikomeye.

- Advertisement -

Ati “Cyahagaritse urujya n’uruza hagati y’abaturage twamenyesheje Akarere batubwira ko bavuganye na RTDA ngo hari umuntu ugiye kugikora.”

Kiriya kiraro kiri mu bikomeye byubatswe n’Ingabo (RDF).

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ngoboka Sylvain / UMUSEKE.RW