Karongi: Umwarimu yasanzwe aryamanye n’umunyeshuri yigisha barabakingirana

Ahagana saa kenda mu Murenge wa Rubengera, nibwo umugore usanzwe ari umucungamutungo w’Umurenge wa Gashari yasanze umugabo we usanzwe ari Umwarimu mu Ishuri ryisumbuye rya Rubengera (ES Rubengera) aryamanye n’umukobwa yigisha mu cyumba (cy’uwo mugore n’umugabo) arabakingirana atabazi inzego z’umutekano zirabafata.

Mu Rwanda amategeko ahana guca inyuma uwo mwashakanye byemewe n’amategeko igihe abiregeye

Uriya mwarimu ubu uri mu maboko y’Ubugenzacyaha yitwa Musabyimana Valens, atuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibirizi, mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi.

Yasezeranye mu buryo bwemewe n’umugore we ndetse bafitanye abana babiri, uyu mugore akaba ari we wagize uruhare kugira ngo afatwe.

Umugore ngo yari asanzwe afite amakuru ko umugabo we amuca inyuma, aza kumera nk’ufashe urugendo rwa kure Birambo, ariko ageze imbere arakata agaruka mu rugo, niko gufata umugabo we aryamanye n’umukobwa w’imyaka 20 yigisha mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Umubyeyi w’umukobwa wafatanywe na Mwarimu avuga ko umwarimu yari yamutumye ibishyimbo by’ibitonore, undi arabimushyira mu rugo rwe.

Iwabo w’uriya mukobwa ni mu Murenge wa Mushubati, mu Karere ka Rutsiro ndetse n’uwo Mwarimu niho avuka ariko akaba atuye muri Rubengera bihana imbibi na Karongi.

Umubyeyi w’umukobwa avuga ko uwo mwana ajya amara iminsi yagiye kwiga ntatahe mu rugo kandi ubusanzwe yiga ataha.

Amakuru Umuseke wamenye ni uko ngo uriya munyeshuri yajyaga ajya gufata amafunguro mu rugo rwa mwarimu “atazi ko afite umugore.”

Twamugabo André Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera avuga ko bibabaje kuba umwarimu yasambanya umwana yigisha.

- Advertisement -

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’ubugenzacyaha, (RIB) avuga ko Musabyimana Valens afungiye kuri RIB ya Rubengera akurikiranyweho ibyaha bibiri, icyaha cy’ubusambanyi n’icyaha cyo gukoresha igitinyiro.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko abantu badakwiye gukoresha inshingano bafite ngo bakoreshe abo bayobora imibonano mpuzabitsina.

Amakuru avuga ko imyambaro y’imbere n’amashuka bariya bantu bari baryamyeho na byo byajyanwe nk’ibimenyetso.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW