Kigali: Abagabo barimo uwiyata ‘Afande muri Police’ bafashwe bakekwaho ubwambuzi bushukana

Polisi y’u Rwanda yerekeanye abagabo biyitaga Abapolisi bakambura abaturage amafaranga bababwira ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga, uwatanze ubuhamya bamuriye Frw 500, 000.

Aba bagabo babiri muri bo biyitaga abapolisi bakoresha ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi ku kicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali i Remera niho bariya bagabo beretswe itangazamakuru.

Uko ari batatu harimo abiyitaga Abapolisi bamburaga abaturage bababwira ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga (Permis de conduire) batiriwe bakora ibizamini.

Abafashwe ni Siborurema Barnabas w’imyaka 36, na Muhirwa Theoneste w’imyaka 43 biyitaga Abapolisi,  na Twizerimana Pangrass bakunze kwita Paccy ufite imyaka 37.

Bose bafashwe tariki ya 29 Gicurasi 2021, bafatirwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana.

Ubwo berekwaga itangazamakuru,  Muhirwa Theoneste yemeye ko hari abantu yagenda ashuka ko ari Umupolisi ndetse na Siborurema niko yagendaga yiyita aho we yavugaga ko ari Ofisiye ufite ipeti rya Inspector of Police (IP) akabasezeranya ko azabaha permis.

Muhirwa Yagize ati ”Mu 2018 naje guhura na Siborurerama ambwira ko dushobora kugira ibyo dukora. Twashukaga abantu tubabwira ko tuzabaha perimi bakaduha amafaranga ariko ntituzibahe, hari abantu babiri nazanye  tubaka amafaranga ibihumbi 300.”

Yavuze ko baheraga ku bantu bakoze ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bagatsindwa.

Ati “Twafashwe ntazo turabaha.”

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Muhirwa yakanguriye abantu kuba maso bakajya bajya gukorera permis Polisi ikazibaha kuko zitagurwa.

Siborurema Barnabas yemeye ko yiyitaga Umupolisi agashuka abantu ababwira ko azabaha permis.

Ati ”Muri uku kwezi kwa Gicurasi hari umuntu wo mu Karere ka Rwamagana nari mfitiye nimero ya telefoni ndamuhamagara mubwira ko ndi Umupolisi nshobora kumuha perimi yo gutwara imodoka gategori B. Yampaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.”

Iraguha Jean Paul  wo mu Karere ka Rwamagana  yavuze ko mu bihe bitandukanye muri uku kwezi kwa Gicurasi yahaye Siborurema amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500  amwizeza ko azamuha perimi gategori B.

Yagiye ayamuha mu byiciro, ariko biza kurangira atamuhaye perimi, avuga ko yamuhamagaraga amubwira ko ari umwe mu Bapolisi bakoresha ibizamini byo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagaragaje ko bariya bantu bose bashutswe ari  abashakaga kunyura mu nzira z’ubusamo kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga mu buryo butemewe.

Yaboneyeho  gukangurira abantu kubyirinda bakanyura mu nzira zizwi kandi ni na zo zihendutse.

Ati ”Uburyo bwo gukorera perimi burazwi, umuntu ariyandikisha akazakora ikizamini, yatsinda akayihabwa yanatsindwa akazasubiramo agakora. Niyo wabura umwanya wo kujya gukora ikizamini ku itariki wari wariyandikishijeho ushobora kuzajya kugikora ubutaha.”

Yakomeje yibutsa abantu ko bitemewe gutanga amafaranga ngo azahabwe uruhushya kuko izo mpushya zitemewe n’amategeko kuko ari impimbano.

Yabibukije ko uzajya afatanwa bene izo mpushya na we hari itegeko rimuhana ndetse n’irihana uwarukoze.

CP Kabera yavuze ko ibyakozwe na bariya bantu uko ari 3 ari ibyaha bihanwa n’amategeko ari yo mpamvu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Siborurema Barnabas yiyitaga IP Rutayisire agashuka abaturage ko azabaha perimi.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW