Mali: Abasirikare barekuye Perezida na Minisitiri w’Intebe bahita bafata ubutegetsi

Igisirikare cya Mali cyarekuye uwari Perezida w’Inzibacyuho, Bah N’Daw n’uwari Minisitiri w’Intebe we, Moctar Ouane, Col. Assimi Goïta ahita atangaza ku mugaragaro ko ari we Mukuru w’Igihugu mushya.

Col. Assimi Goïta ubu ni we uri ku butegetsi muri Mali.

Col. Assimi Goïta ubu ni we uri ku butegetsi muri Mali, akaba yatangaje ko uwari Perezida Bah N’Daw na Minisitri w’intebe Moctar Ouane, bavanywe ku butegetsi kuko bari bananiwe kuzuza inshingano zabo, ahubwo ngo barimo gusenya igihugu mu gihe cy’inzibacyuho bari bayoboye.

Abo bayobozi bakuwe ku myanya yabo mu gihe gito bakoze amavugurura muri Guverinoma, ibyazamuye uburakari bwa Col. Assimi kuko zimwe mu nkoramutima ze zashyizwe ku ruhande.

Col Goïta avuga ko ibi bidakuraho amatora y’Umukuru w’igihugu yari ateganyijwe umwaka utaha, kandi ko bitagomba guhungabanya ituze rya rubanda, aheraho asaba abaturage gukomeza imirimo yabo ya buri munsi uko bisanzwe.

Umwuka mubi hagati ya Col. Assimi na N’Daw watutumbye nyuma y’iyimikwa rya Moctar Ouane nka Minisitiri w’Intebe muri iriya Leta y’inzibacyuho.

Bah N’Daw n’uwari Minisitiri w’Intebe we, Moctar Ouane bafashwe ku mugoroba wo ku wa mbere w’iki cyumweru, bakaba bari bamaze iminsi bacumbikiwe mu kigo cya gisirikare hafi y’Umurwa Mukuru i Bamako.

Colonel Assimi Goïta ni we wateguye anashyira mu bikorwa umugambi wo guhirika Perezida Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) wa Mali na Minisitiri we w’Intebe.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze gutangaza zakuyeho inkunga zageneraga iki gihugu mu bijyanye n’umutekano nyuma yo gukuraho Guverinoma iyobowe n’abasivili.

Umwaka ushize, uyu muryango wari watangaje ko uzafatira Mali ibihano mu gihe cyose ubutegetsi bwaguma mu maboko y’igisirikare, bikaba biteganyijwe ko itsinda riturutse mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bw’Afurika y’Uburengerazuba ‘ECOWAS’ rigera i Bamako.

- Advertisement -

Hategerejwe kureba niba hari izindi ngaruka zizagera kuri iki gihugu biturutse ku kuba Leta iyobowe n’abasivili yakubiswe inshuro hakajyaho iyobowe na Col. Goïta kandi nawe yambaye impuzankano ya gisirikare.

 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW