Minisitiri w’Intebe wa Israel yasabye ingabo gukomeza gukoresha ingufu muri Gaza

Benjamin Netanyahu yasabye ko ingabo zikomeza gukoresha ingufu za gisirikare mu rwego rwo gusubiza ibisasu bya roketi biraswa n’Abanya-Pelestine bivuye muri Gaza.

Inyubako yakoreragamo ibitangazamakuru muri Gaza yashyizwe hasi n’indege za Israel

Icyumweru kirashize imirwano yeruye itangiye hagati ya Israel na Pelestine.

Kuri iki Cyumweru ibitero by’indege za Israel muri Gaza byahitanye ubuzima bw’Abanya-Palestine batatu nk’uko byemejwe n’inzego z’ubuzima.

Abarwanyi bo muri Palestine bahise barasa ibisasu bya roketi babyerekeza ku Mujyi wa Tel Aviv muri Israel bituma abaturage bahunga ingo bajya ahantu hagenewe kwihisha ibisasu.

Umuryango Mpuzamahanga ukomeje gusaba ko imirwano ihagarara.

Ku wa Gatandatu Perezida wa America Joe Biden yahamagaye kuri telefoni, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas ababwira ko atewe impungenge n’iyo mirwano.

Hateganyijwe inama y’Akanama ka UN gashinzwe Umutekano ku Isi, ikaza kugaruka kuri iki kibazo.

Kuva imirwano itangiye ku wa Mbere w’iki Cyumweru imaze kugwamo abantu 148 muri Gaza, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa Palestine, naho Israel ivuga koi maze gupfusha abantu 10 barimo abana babiri.

Israel ivuga ko mu bo yishe muri Gaza barimo abarwanyi b’Abanya-Palestine, naho ubuyobozi bwa Palestine bukavuga ko benshi mu bapfuye ari abana 41 n’abagore.

- Advertisement -

Kuri Televiziyo, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko ibitero by’indege bizakomeza ndetse bikamara igihe byaba ari ngombwa, kandi yavuze ko hakozwe ibishoboka byose kugira ngo umubare w’abasivile bapfa ube muke.

Ati “Uruhande rukwiye gufatwa nka nyibayayazana b’iyi mirwano ntabwo ari twe, ni bariya batugabaho ibitero.”

Hirya no hino ku Isi hagiye habera imyigaragambyo yo gushyigikira buri ruhande mu zihanganye, cyane cyane ibihugu by’Abarabu bishyigikiye Palestine.

Intambara ishingiye ku makimbirane yo muri Yeruzalemu y’Iburasirazuba ku hantu hatagatifu Abasiramu bavuga ko ari ahabo, n’Abayahudi bikaba uko nguko.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ibitero byo ku Cyumweru byagabwe ku rugo rwa Yehiya Sinwar Umuyobozi Mukuru w’abarwanyi bo muri Palestine

BBC

UMUSEKE.RW