Mme J. Kagame yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside

webmaster webmaster

Madame Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwitanga rutizigamye mu rugamba rwo kurwanya Jenoside n’abayipfobya bakoresheje ikoranabuhanga aruha umukoro wo kubaka amateka mashya.

Madame Jeannette Kagame yibukije ko Ndi Umunyarwanda ishimangira umuco w’ubufatanye mu Banyarwanda.

Jeannette Kagame ibi yabisabye urubyiruko rwateraniye mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryabaye ku nshuro ya munani ryiswe ‘ Igihango cy’urungano’ Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, ryitabiriwe n’abasaga 300, iri huriro ryahurije hamwe urubyiruko ruhagarariye abandi barimo ba rwiyemezamirimo, abahanzi, abafite ubumuga n’ababa mu mahanga.

Ihuriro ry’urubyiruko ritegurwa na Minisiteri y’Urubyiruko na Imbuto Foundation ifatanyije n’indi miryango y’urubyiruko irimo AERG, GAERG, Pan African Movement Rwanda n’indi itandukanye.

Iri huriro ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’  ryateguwe kandi hagamijwe Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwibukijwe ko ari rwo rwari ku isonga mu gukora Jenoside ndetse no kuyihagarika.

Madame Jeannette Kagame ashingiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo yasabye urubyiruko kwihatira kumenya no kwigisha abandi amateka ya nyayo y’Igihugu n’isano muzi bafitanye n’ubunyarwanda.

Yagize ati “Ubunyarwanda rero ni isano muzi iduhuza twese kandi bukaba umurage udahangarwa, uko mubwira ubunyarwanda abana babakomokaho cyangwa abo muzabyara ni byo bizatuma babasha gukomeza iyi sano muzi ikarinda u Rwanda.”

Yakomeje yibutsa urubyiruko ko rufite umukoro wo kubaka amateka mashya maze uruhare rw’abasenya ruzasimburwe n’urubyiruko rwubaka rushyize imbere ubunyarwanda, iterambere no guharanira agaciro k’Umunyarwanda.

Yabwiye urubyiruko ko hari imbaraga zububa zananiwe kwica Abanyarwanda zikaba zisigaranye umugambi wo gukerereza Abanyarwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Yahaye umukoro urubyiruko ugira uti “Murakoresha mute ikoranabuhanga mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bagamije no gusenya ubunyarwanda bwacu? Mushake uburyo bwiza bwo komora ibikomere no kubwira neza abana mubyara ukuri kwa Jenoside n’amahitamo yacu kugira ngo na bo bazakomerezeho.”

- Advertisement -
Jeannette Kagame yavuze ko hacyiri imbogamizi zo guhakana Jenoside byiyongera mu bana bato nkuko bigaragazwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG)

Yakomeje avuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga ryateye imbere hari abaryifashisha banyuzamo ibitekerezo bigamije gusenya, kandi ko atari mu Rwanda gusa bikorwa biba no mu bindi bihugu.

Madame Jeannette Kagame avuga ko nubwo ikoranabuhanga rifasha abantu gutera imbere, ariko amategeko n’amabwiriza agenga ziriya mbuga nkoranyambaga agenda azamo imbogamizi rimwe na rimwe zitirirwa uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure na demokarasi hakabura n’amategeko azigenga kuko zidafatwa nk’itangazamakuru, ari na ho abashaka gusenya babonera urwaho.

Aha niho yahereye avuga ko hakenewe imbaraga z’urubyiruko rufite imyumvire isobanutse mu rwego rwo guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yavuze ko imbuto itewe neza mu gitaka cyiza ikura ikavamo igiti cy’inganzamarumbo kitanyeganyezwa ko nk’Ababyeyi bashimishwa n’uko hari urubyiruko rufite ibitekerezo bizima n’abagifite ibitekerezo bibi nibabishaka bazavuzwa inkongoro idateka.

Yasangije urubyiruko umugani w’inyoni yitwa Umununi arusaba guhangana n’imbogamizi zose zabaca intege ndetse no gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu.

Ati: “Rubyiruko bana bacu ndifuza kubasangiza igitekerezo cy’ubwenge n’ubushishozi bw’inyoni yitwa Umununi. Igihe kimwe ishyamba ryarahiye, iyo nyoni hamwe n’izindi nyoni n’inyamaswa bigira ubwoba. Umununi ntiwaheranwe n’ubwoba ahubwo wafashe umugambi wo gushaka aho wakura amazi. Wagiye ujya gushaka igitonyanga kimwe ukaza ugasuka kuri wa muriro ukongera ugasubirayo wizeye ko hari icyo biza gutanga”.

Yakomeje avuga ko nubwo ngo izindi nyoni n’inyamaswa zawuciye intege zivuga ko icyo gitonyanga kitazimya umuriro ariko wo ntiwacitse intege ahubwo wazibwiye ko nubwo wo wonyine utawuzimya ariko ugomba gutanga umusanzu.

Pasiteri Dr  Antoine Rutayisire uri mu batanze ibiganiro yavuze ko urubyiruko rugomba kumenya ko Igihugu ari umubyeyi w’umuturage ndetse no kumenya no gusobanukirwa umuzi w’Igihugu anacyebura ababa mu mahanga barwanya u Rwanda.

Ati “Igihugu ni imubyeyi uruta umubyeyi wanjye, niho mfite imizi, ababyeyi n’abasekuru banjye nabo niho bafite imizi. Iyo uri ahantu utari mu gihugu cyawe, icya mbere ya mizi yawe iba ikuri kure, n’iyo wahamerera neza, iyo mizi iba ikuri kure.”

Dr Rutayisire yavuze ko bigoranye gukangura umuntu wisinziriza kuko aba akumva ariko akigiza nkana ko hari abasebya u Rwanda kugira ngo babone amaramuko ku buryo bigoranye ku bahindura kuko babikorera ubwende bashaka ibyo bashyira mu bifu byabo ariko bazi ukuri.

Abatanze ibiganiro bose bibukije urubyiruko ko ari bo mbaraga z’Igihugu,ko iyo bafite ibitekerezo byiza ahazaza h’Igihugu hari mu maboko mazima.

Urubyiruko kandi rwashyizwe mu matsinda rwungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye rwiyemeza guhangana byimbitse n’abafite umugambi w’ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Rev Past Dr Rutayisire kandi yasabye urubyiruko kurinda igihugu cyabo by’umwihariko abashaka guhakana no gupfobya amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

 

Urubyiruko rwasabwe kwandika amateka ya nyarwo y’u Rwanda rugahangana n’abashaka kuyagoreka.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW