Muhanga: Abasenateri bagiye gusuzuma byimbitse ikibazo cy’abahishe amakuru y’imibiri 981 yabonetse i Kabgayi

Itsinda ryoherejwe n’ihuriro ry’Inteko ishingamategeko rishinzwe kurwanya Jenoside, ipfobya n’ihakana ryayo, bavuze ko bagiye kwigana ubushishozi ikibazo cy’abantu bahishe amakuru arebana n’imibiri 981 iherutse kuvanwa mu kibanza cy’ahazubakwa ibitaro by’ababyeyi.

Bamwe mu nzego bakurikiranye ibiganiro by’itsinda rishinzwe kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinamategeko imitwe yombi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 28/ Gicurasi 2021, nibwo bamwe mu bagize iri tsinda, bakoreye urugendo mu Karere ka Muhanga. Izi ntumwa za rubanda zasuye ahakuwe imibiri, zerekeza no ku Rwibutso kureba uko iyo mibiri itunganyijwe.

Mu biganiro bakoranye n’inzego zitandukanye z’ Akarere harimo IBUKA, abagize iri tsinda bashimiye ibimaze gukorwa ndetse n’abagize uruhare kugira ngo iyi mibiri ibashe kuboneka.

Senateri Mugisha Alexis wari uhagarariye itsinda, yanenze abari bafite amakuru bakayahisha mu gihe cy’imyaka 27 Jenoside ihagaritswe.

Yagize ati:”Ntibyumvikana kubona imyaka ingana gutya, ishize nta makuru abayazi bigeze batanga”

Mugisha yavuze ko bagiye kwiga iki kibazo, kugira ngo hamenyekane imvo n’imvano y’icyatumye abantu bahisha ayo makuru.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivili mu Karere ka Muhanga Harerimana Jean de la Providence avuga ko hari izindi mbaraga iKabgayi, zitashaka ko abafite amakuru bayatanga, banga ko bashobora guseba.

Ati:”Hari abantu bagera ku bihumbi 35 batigeze bagaragara ngo hamenyekane aho biciwe”

Harerimana yavuze ko kandi hari n’abakozi bakoraga iKabgayi mbere, no muri Jenoside bazi amakuru y’aho abatutsi biciwe badashaka kwiteranya.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije mu Muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), Umutesi Beatha, avuga ko abateguye Jenoside, banateguye uburyo bazayipfobya nuko bazayihakana.

Yagize ati:”Hari n’abakoresha bamwe mu barokotse Jenoside, guhakana no gupfobya bakabifashisha nk’intwaro bakoresha mu kuyihakana”

Muri ibi biganiro, izi nzego zose zemeranyijwe ko zigiye guhuza imbaraga, zikanakorana ibiganiro n’inzego za Leta zitandukanye ndetse n’izo amadini, hagamijwe kumenya abahishe amakuru, ariko kandi n’igikorwa cyo gushakisha imibiri kigakomeza hashowemo imbaraga nyinshi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Senateri Mugisha Alexis yavuze ko bagiye gukora igenzura ryimbitse ngo hamenyekane abantu bahishe amakuru arebana n’imibiri 981 yabonetse iKabgayi.
Umuyobozi wungirije wa IBUKA, Kayitesi Beatha avuga ko hari n’abakoresha bamwe mu barokotse Jenoside nk’intwaro yo guhakana no kuyipfobya.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW /Muhanga