Abagore bataka igihombo kubera COVID 19 ni abambikaga abageni n’abashoye amafaranga mu bundi bucuruzi burebana n’imitako.
Aba bagore bavuga ko bafashe umwenda munini muri banki, bayagura amahema, intebe n’imyenda abageni bambara ku munsi w’ubukwe.
Musomayire Boni Concilie, umwe mu bambikaga abageni, avuga ko bamwe mu bo biganye banditse amabaruwa basaba akazi muri Leta no mu bigo by’abikorera, we afata icyemezo cyo gutangiza ubushabitsi (Business).
Musomayire avuga ko yaguze amahema, imyenda n’intebe atangira gucuruza yishyura banki.
Yagize ati: ”Kuva COVID- 19 yagera mu Rwanda, nahise mpagarika ubucuruzi nzi ko bitazamara iminsi myinshi.”
Yavuze ko nyuma yo kwishyura banki, inzu yakodeshaga ndetse n’imisoro ya Leta, yasaguraga amafaranga atari menshi ariko abasha gutunga urugo.
Uyu mubyeyi yavuze ko kugira ngo atangize ubundi bucuruzi bimusaba miliyoni 5Frw nibura.
Uwamahoro Marie Aimé avuga ko mbere y’iki cyorezo yacuruzaga indabo bataka mu bukwe cyangwa mu yindi minsi mikuru abantu bategura, ubu byose byarahagaze no kwishyura umwenda wa Banki byarananiranye.
Ati: ”Ubu bucuruzi mbumazeho imyaka 5, BDF itwunganiye twahindura business.”
- Advertisement -
Umukozi ushinzwe uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Karere ka Muhanga, Uwamahoro Béatha, yabwiye Umuseke ko babanje gufasha abagore bahohotewe, n’abakobwa babyariye iwabo batereranywe n’imiryango yabo.
Avuga ko abakomwe mu nkokora na COVID-19 bagomba kwisunga ikigega BDF kikabaha inguzanyo.
Ati: ”Twaremeye abatishoboye, aba bandi ndabagira inama yo kugana amabanki.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, yemera ko ibyo aba bagore bavuga bifite ishingiro.
Kayiranga yagize ati: “Twatangiye gukora ibiganiro na BDF ku mishinga y’abagore bahuye n’ibibazo bya COVID-19 kandi hari iyo bamaze kwakira.”
Uyu Muyobozi avuga ko iki kigega cyemeye kubaha inguzanyo ku nyungu nkeya ndetse bemera no gutera inkunga imishinga y’abagore babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.
Imiryango y’amaduka aba bagore bakodeshaga mu Mujyi wa Muhango imwe muri yo irafunze.
Bakavuga ko bongeye kubona inguzanyo ya BDF ku nyungu nkeya, bakongera kuzahura ubucuruzi bwabo.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.