Muhanga/Kabgayi: Habonetse imibiri 981 IBUKA isaba ko gushakisha indi bikomeza

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 urasaba ko gushakisha imibiri birenga imbibi z’ikibanza kuko hakekwa ko hirya yahoo haba hari indi.

IBUKA yifuje ko gusubukura imirimo yo gushakisha imibiri yakorwa hifashishijwe imashini.

Gushakisha imibiri mu kibanza cy’ahazubakwa ibitaro by’ababyeyi i Kabgayi mu Karere ka Muhanga byatangiye taliki ya 02/Gicurasi 2021.

Perezida wa IBUKA mu Karere  ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko  gushakisha imibiri mu kibanza cya maternité ari byo bashoje, ariko mu ishyamba no mu nkengero z’iki kibanza  bafite amakuru ko hari indi mibiri ihari.

Rudasingwa yagize ati: ”Twe turi Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, inyungu abarokotse bagira ni ukubona imibiri y’ababo bakabashyingura mu cyubahiro.”

Rudasingwa yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere kuko bwashoye imbaraga n’ubushake  muri  iki gikorwa, kandi  bukaba bwarakigize icyabo.

Yasabye  Ubuyobozi igihe kingana n’icyo barangije bashakisha imibiri 981 imaze kuboneka.

Akavuga ko kuba bisaba ingengo y’Imali yisumbuye, bifuza ko hakorwa ibiganiro bibahuza n’Ubuyobozi bw’Akarere hakaganirwa imirimo imaze gukorwa n’isigaye kugira ngo binozwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko aho bagombaga gushakira imibiri hose muri iki kibanza harangiye kandi bakaba batararuhiye ubusa kuko iyabonetse ari 981.

Yagize ati: ”Turateganya gushakisha ubundi bushobozi tugashakira hirya y’ikibanza.”

- Advertisement -

Kayitare avuga ko hari n’itaka imashini yarunze ku ruhande, bikekwa ko na ryo ririmo imibiri.

Ati: ”Amakuru ni uko abari bahungiye i Kabgayi, bakagira amahirwe yo kurokoka bavuze ko abishwe benshi bajugunywaga bareba.”

Bamwe mu bari  mu gikorwa cyo gushakisha imibiri muri iki gihe cy’Ibyumweru 3, babwiye Umuseke ko ku munsi w’ejo hari imibiri 7 basanze mu nkengero y’ikibanza, kandi iboneka mu cyobo kimwe.

IBUKA itegereje ibizava mu biganiro bateganya gukorana n’Ubuyobozi bw’Akarere, kuko ari byo bizabahesha uburenganzira bwo gusubukura imirimo yo gushakisha imibiri.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

#Rwanda #Jenoside #CNLG #IBUKA #Kabgayi #Muhanga