Muhanga/Kabgayi: Imibiri 26 yabonetse mu kibanza kizubakwamo Ibitaro by’ababyeyi

Imibiri 26 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu kibanza giteganyijwe kubakwamo Ibitaro by’ababyeyi ”Maternité”.

Mbere ya saa sita hari hamaze kuboneka imibiri 16

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Nteziryayo Philippe yabwiye Umuseke ko iyi mibiri 26 bayibonye ubwo basizaga ikibanza mu gitondo cyo  ku Cyumweru taliki ya 02 Gicurasi 2021.

Nteziryayo yavuze ko  mbere abasizaga babanje kunyura hejuru bashaka gutunganya umuhanda w’aho imashini izanyura.

Yavuze ko bongeye gusubira inyuma basiza ikibanza neza, babona iyo mibiri 26.

Yagize  ati: ”Iyi mibiri yose bayisanze mu cyobo kimwe, kandi imirimo irakomeje.”

Mu Cyumweru gishize, Umunyamakuru w’Umuseke yari yahawe amakuru ko muri iki kibanza habonetse imibiri, abajije Abayobozi b’Ibitaro bamuhakanira bavuga ko nta makuru bigeze bamenya arebana n’iyo mibiri.

Mu mezi abiri ashize ahitwa ”CND” hari habonetse indi mibiri y’Abatutsi biciwe i Kabgayi.

Hari abavuga ko iyi mibiri 26 yabonetse ari iy’Abatutsi biciwe i Kabgayi kuko hari umubare munini w’abari  barahahungiye ku buryo hari n’indi ishobora kuzaboneka.

Twagerageje kuvugisha Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, ntiyitaba Telefoni ye ngendanwa.

- Advertisement -

Iki gikorwa cyo gushakisha imibiri ku Bitaro bya Kabgayi ni gisubukurwa, tuzongera tubagezeho andi makuru igihe haba hari indi mibiri ibonetse.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Imibiri 26 yabonetse mu Kibanza cy’ahateganyijwe kubakwa Maternité
Imirimo yo gushakisha imibiri irakomeza none

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.