Muhanga/Kabgayi: Ku munsi wa 3 mu kibanza cy’ahazubakwa Maternité habonetse imibiri 37

Mu minsi 3 yo gushakisha imibiri y’Abatutsi biciwe i Kabgayi, mu kibanza kizubakwamo ibitaro ababyeyi bazajya babyariramo hamaze kugaragara imibiri 106, umwe mu batanze amakuru avuga ko amerewe nabi.

Imwe mu mibiri 37 yabonetse i Kabgayi

Mu gikorwa cyo gushakisha imibiri bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ku munsi wa 3 habonetse imibiri 37 ku buryo imaze kuhaboneka yose ari 106.

Rutagengwa Diogène umwe mu barokoye i Kabgayi wanahawe isoko ryo gukuraho ibishyitsi muri icyo kibanza yavuze ko yabonye imibiri kuva batangiye gusiza, abibwiye bamwe mu bo bakorana batangira kumutuka no kumwuka inabi.

Yabwiye Umuseke ko kuva batangira imirimo aribwo imibiri yatangiye kuboneka, ariko abamukuriye bakamubwira ko gutanga amakuru atari cyo cyamuzanye kandi ko nakomeza azirukanwa.

Avuga ko abo bakorana banamusabye ko azajya aza akahamara igihe gitoya, agasubirayo.

Yagize ati: ”Nabonye batangiye kumbangamira, njya kubibwira abandi bantu ari na byo bitumye amakuru amenyekana.”

Rutagengwa yavuze ko abavandimwe be, n’umugore  we  ariho biciwe ko atari kureka kugaragaza imibiri cyane ko akeka ko imaze kuboneka haba harimo n’iyo abantu be.

Bayiringire Dany Issa Perezida wa IBUKA, mu Murenge wa Nyamabuye avuga ko mu mibiri 37 yabonetse kuri uyu wa Kabiri 29 yakuwe mu cyobo kimwe.

Yagize ati: ”Iyi mibiri yose 29 yari gerekeranye, kandi harimo n’umubyeyi wishwe ahetse umwana we mu ngobyi.”

- Advertisement -

Bayiringire yanenze abahawe amakuru mbere, bakanga kuyatanga ndetse bakanatoteza uwayabayaye, asaba ko bakurikiranwa hakurikijwe amategeko.

Yavuze ko icyumweru bihaye cyo gushakisha imibiri gishobora kwiyongera kuko bakeka ko hakiri imibiri myinshi batabye mu bitaka birunze hafi y’iki kibanza igihe batangiraga imirimo yo gusiza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ku munsi wa 3 habonetse imibiri 37 imaze kuhavanwa yose ni imibiri 106

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.