Muhanga/Kabgayi: Mu kibanza kizubakwamo ibitaro by’ababyeyi hamaze kuboneka imibiri 69

Mu minsi ibiri gusa mu kibanza kizubakwamo ibitaro by’ababyeyi hamaze kuboneka imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igera kuri 69.

Imwe mu mibiri 39 yabonetse i Kabgayi yiyongera ku yindi 30 yabonetse ku munsi w’ejo

Ku munsi wa  mbere Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi bwari bwatangaje ko imibiri 26 ari yo yabonetse.

Perezida wa IBUKA mu Karere  ka Muhanga Rudasingwa Jean Bosco, avuga ko nyuma  y’iriya mibiri 26 haje kwiyongeraho indi mibiri 4 yose hamwe iba 30.

Rudasingwa avuga ko ku munsi wa 2 wo gushakisha (kuri uyu wa Mbere) hongeye kuboneka indi mibiri 39 yose hamwe igera kuri 69.

Yagize ati: ”Nubundi abatangabuhamya  mu gihe cy’Inkiko Gacaca bavugaga ko Abatutsi benshi biciwe aha i Kabgayi.”

Yongeyeho ko abarenga ibihumbi 50 muri Jenoside ari bo bari barahungiye mu bice bitandukanye  i Kabgayi.

Yanavuze ko hari abari barwaye icyo gihe bakurwagamo Serum bakajya kubicira mu ishyamba riri munsi y’Ibitaro, akavuga ko umubare w’imibiri imaze kuhaboneka nta hantu ihuriye n’abahiciwe.

Umuyobozi wa IBUKA yamaze amatsiko abantu bashidikanyaga bavuga ko nta mibiri ihari.

Mu mibiri yabonetse hari iyo wabonaga ababyeyi bakikiye abana yose yashyizwe muri shitingi imwe.

- Advertisement -

Mu biciwe i Kabgayi wasangaga kandi buri wese yambaye imyenda 2 cyangwa 3, bamwe mu barokotse Jenoside bahamya ko  benshi bagendaga bambaye umwambaro urenze umwe, kuko hari mu bihe by’itumba kandi batizeye ko bongera kugira amahirwe yo gusubira mu ngo.

Igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi biciwe i Kabgayi  kiramara Icyumweru. Ahamaze kuboneka imibiri ni kuri metero kare zitarenga 60.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Inzego zitandukanye zakurikiranye igikorwa cyo gushakisha imibiri i Kabgayi
Bari kwifashisha imashini mu gushakisha imibiri

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.