Musanze: Ruswa isabwa umuturage ushaka kubaka ishobora kugera kuri MILIYONI

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ntibwemeranya n’abaturage bavuga ko muri ako Karere hagaragara ikibazo cya ruswa, mu gihe abaturage bo bemeza ko ihari.

Muri musanze Abayobozi ntibavuga kimwe n’abaturage ku kibazo cya ruswa kihavugwa

Bamwe mu baturage bavuze ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo muri ako Karere babaka ruswa mu gihe bashaka kubaka inzu.

Abavuganye na RBA bavuze ko bakomeje gukandamizwa n’abo bayobozi bagiye kubamaraho utwabo ndetse ko biri mu biteza akajagari mu miturire n’imyubakire yo muri ako Karere.

Umwe yagize ati “Njye hari ahantu nubatse byampagaze 750.000Frw ya ruswa.”

Undi ati ”Nari ndi gutangira kubaka ni uko barampagarika ngo ntabwo ngomba kongera kubaka, barambwira ngo ninze twumvikane, turagenda turumvikana nemera 50.000Frw.”

Uyu muturage yavuze ko uku kwaka ruswa  bikorwa na bamwe mu bayobozi bo ku rwego rw’Umudugudu, Akagari ndetse n’urwego rw’Abunzi.

Ku rundi ruhande hari abakomisiyoneri na bo biyemerera kuba abahuza hagati y’abatanga n’abakira ruswa ndetse bizasaba ingamba zihariye mu kuyirwanya kuko hakoreshwa amayeri menshi cyane.

Bavuga ko iyo umuntu asanzwe atuye muri ako gace yakwa ruswa iri hagati ya 300.000Frw na 500.000Frw mu gihe uje gutura avuye mu kandi Karere yakwa igera kuri  miliyoni.

Aba baturage basabye inzego zitandukanye gukurikirana iki kibazo kuko kibahangayikishije.

- Advertisement -

Umwe ati ”Leta ni umubyeyi utereberera ibyo bintu bakabihagurikira. Icyaba cyiza ni uko babirukana bakazana inyangamungayo kuko umuntu wamenyereye kurya n’ubundi ntacyo yagukorera.”

Undi ati “Inzego z’Umutekano zagakwiye kubihagurikira, abo bayobozi bakabibazwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumeremyi Jeannine ntiyemeranya n’aba baturage bavuga ko hari ikibazo cya ruswa mu gutanga ibyangombwa no kwemerwa kubaka gusa avuga ko bagiye kugenzura neza.

Ati ”Kubyumva byo turabyumva, n’ubu turacyashaka ko turebe niba koko  hari abo twafata, ndabizeza ko mu minsi micye ibyo ari byo byose nta haba umwotsi hataje umuriro bizagaragara kandi bazabihanirwa.”

Ubushakashatsi bwakozwe  muri uyu mwaka n’Umuryango Mpuzamahanga  Urwanya ruswa n’Akarengane ishami ry’U Rwanda, Transparency Interanational Rwanda, bwerekanye ko ruswa mu itangwa ry’impushya  zo kubaka mu Rwanda iri hejuru ku kigero cya 60% mu gihe abayitanga ngo basonerwe mu kubaka  yo ingana 10%.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: RBA

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#RIB #TIRwanda#Rwanda #Musanze