Nigeria: Abantu barenga 100 hari ubwoba ko bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Nibura abantu 100 baburiwe irengero ndetse birakekwa ko bapfuye nyuma y’uko ubwato barimo bwari butwaye abagera ku 165 bwibiye mu mazi.

Bamwe mu barohowe ari bazima bahise bajyanwa kwa muganga ngo bitabweho

Benshi mu bagenzi bari abagore n’abana bakoraga urugendo mu bwato muri Leta ya Kebbi mu Majyaruguru ya Nigeria.

Ubuyobozi bwavuze ko iyi mpanuka y’ubwato yabaye kuri uyu wa Gatatu.

Abantu 22 babashije kurohorwa ari bazima, ndetse hanarohowe imirambo y’abantu batanu barimo umwana utarageza ku mwaka avutse nk’uko byemejwe na Sani Dododo, ukuriye ibikorwa by’ubutabazi muri Leta ya Kebbi akaba yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press).

Ati “Twarohoye imirambo y’abagabo babiri n’abagore babiri naho uwa gatanu ni umwana uri munsi y’umwaka umwe.”

Yongeyeho ko nyina w’uyu mwana atarabasha kumenyekana.

Nibura ubwato 11 buri kwifashisha mu bikorwa by’ubutabazi ndetse na bakabuhariwe kwibira mu mazi bari gushakisha abagenzi 138 baburiwe irengero.

Umwe mu bari mu bwato bwakoze impanuka witwa Shehu Bello, yabwiye Associated Press ko yari kumwe n’abana batanu harimo abe babiri n’abandi b’umuvandimwe we igihe ubwato bwibiraga, akaba avuga ko ababaye cyane.

Ati “Babiri bari abanjye, abandi batatu bari ab’umuvandimwe wanjye.”

- Advertisement -

Shehu yavuze ko atazi icyateye ubwato bwibira.

Ubwato bwavaga muri Leta ya Niger iri muri Nigeria ababurimo bakaba bakoreshaga uruzi rwa Niger kugira ngo babashe kugera mu Mujyi wa Wara muri Leta ya Kebbi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW