Nyamagabe/Mbazi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyingurwa imibiri 3 mishya yabonetse

Ku wa 15/05/2021 mu Murenge wa Mbazi habaye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hashyinguwe imibiri 3 ishyingurwa mu cyubahiro

Ni umuhango witabiriwe n’Abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe, Abayobozi b’Inzego z’Umutekano, Abahagarariye IBUKA ndetse n’abo mu Miryango yarokokeye mu gace k’Ubufundu.

Muri uyu muhango kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu (3), ibiri yabonetse mu Kagali ka Ngara, undi umwe wabanwe mu Murenge wa Nyagisozi wo mu Karere ka Nyanza.

Iyi mibiri ije isanga indi 1367 isanzwe ishyinguye muri uru rwibutso.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yashimye imyitwarire n’ibikorwa by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 birimo kubabarira, kongera kubana neza n’ababahekuye no kubaka igihugu.

Yasabye abaturage muri rusange gukomeza guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi asaba ubufatanye mu kubarwanya.

Yasabye abaturage kandi gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yasabye abaturage bose gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Tugomba guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, turacyafite abagaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside ariko tugomba gufatanya kugira ngo tubarwanye, tugendeye kuri wa murongo mwiza w’Ubuyobozi bw’Igihugu tuzabatsinda.”

Yongeyeho ati “Turacyasaba abaturage b’Umurenge wa Mbazi n’abo mu Karere kacu muri rusange gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro maze twese turusheho kubaka ubumwe n’ubwiyunge duharanire ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

- Advertisement -

Uyu muhango wasojwe hashyingurwa imibiri itatu yabonetse ndetse no kunamira no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abiciwe mu gace kazwi nk’icyahoze ari Ubufundu.

Rugemana Michel warokokeye muri aka gace yagarutse ku mateka mabi Abatutsi babayemo kuva mu 1963 kugeza mu 1994 muri Jenoside.

Yavuze ko aka gace gafite umwihariko w’amateka mabi.

Yashimye izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, yongera gushima Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yimakaje ubumwe n’ubwiyunge.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW