Nyanza: Abantu 8 bakekwaho gutema imyaka y’abaturage bakayisiga mu murima batawe muri yombi

Abantu 8 barimo Mutwarasibo n’Umurundi batawe muri yombi bakekwaho kugira ibikorwa by’urugomo. Byabereye mu Mudugudu wa Rukore, Akagari ka Mbuye mu murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza ahagana saa mbiri z’ijoro ku wa 28 Gicurasi 2021.

Abafashwe bakekwaho gutema imyaka bakayisiga mu murima

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bufatanyije na Dasso, bwabafashe bakekwaho gukora urugomo rwo kwangiza imyaka birimo gutema intsina z’abantu batanu aho byari bimaze iminsi bigaragara mu Mudugudu wa Binyana.

Abafashwe ni uwitwa Shingiro Jean Baptiste w’imyaka 22 y’amavuko akomoka mu Murenge wa Mamba, mu Karere ka Gisagara akora akazi  k’ubupagasi.

Nyiriminega Damascene w’imyaka 30 y’amavuko akomoka mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, akora akazi k’ubupagasi na we, Ndayisenga Straton w’imyaka 24 y’amavuko akomoka mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza akora akazi k’ubupagasi.

Ndabubaha Silas w’imyaka  26 y’amavuko, akomoka mu Murenge wa Nyanza, mu Karere ka Gisagara akora akazi k’ubupagasi, Tuyizere Claude w’imyaka  22 y’amavuko, akomoka mu Murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara akora akazi k’ubupagasi.

Sebavyeyi Francois w’imyaka 32 y’amavuko ni Umurundi ukomoka muri Komini Bugabira Secteur Kiyonza, mu Ntara ya Kirundo, ni umupagasi, na Munyangaju Aphrodis w’imyaka 51 y’amavuko, ni Mutwarasibo wo mu Mudugudu wa Binyana, mu Kagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.

Na Maniraho Paul w’imyaka 35 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi Murenzi Valens yabwiye UMUSEKE ko bariya bose bakekwaho ibikorwa by’urugomo.

Ati “Bakekwaho kujya mu mirima y’abantu bakararika insina batemera ibitoki hejuru batabivanye ku mitumba yabyo bakabisiga aho.”

- Advertisement -

Gitifu Murenzi akomeza avuga ko bakoze inama n’abaturage bababwira abo bakeka barabafa kandi ngo mu bafashe bamwe barabyemera agasaba abantu kwirinda ibikorwa by’urugomo kuko ari bibi.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uwitwa Shingiro Jean Baptiste ashinja bariya bose bafatanwe na we ko bafatanyije gutema ibitoki, abafashwe bashyikirijwe RIB sitasiyo ya Kibirizi ikorera mu Murenge wa Muyira, ntiharamenyekana icyatumye biriya bikorwa by’urugomo biba.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abaturage bamaze iminsi bataka ko hari abantu babangiriza imyaka

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

#Rwanda #Nyanza #RIB