Nyanza: Abaturage bubatse ku ishuri ribanza rya Ruteme bavuga ko Umurenge wa Kibirizi wabambuye

Abakozi bubatse ibyumba by’ishuri ribanza rya Ruteme riherereye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza barashinja Umuyobozi w’ishuri rya Ruteme n’umukozi w’Umurenge ushinzwe imari n’ubutegetsi (Admin) kutumvikana bikaba intandaro yo gutinda guhembwa.

Ubuyobozi bw’Ishuri buvuga ko ikibazo cyari hagati yabwo n’Umurenge cyakemutse hasigaye ko amafaranga aboneka abakozi bakishyurwa

Abakozi  12 bakoraga imiromo itandukanye y’ubufundi, ubuyedi n’indi bimwe mu byo bavuga ni uko kubaka amashuri byarangiye ariko ntibahembwa amafaranga bakoreye.

Uwakoraga akazi k’ubufundi uvuga ko aberewemo umwenda wa Frw 69,000.

Ati “Admin (ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge) yahoraga atubwira ngo azabikemura none hashize amezi abiri umurenge wa Kibirizi uturingana.”

Mugenzi we wakoraga kuri ririya shuri imirimo yo kubaka avuga ko yambuwe Frw 75,000 ariko ahora asiragizwa ku Murenge iyo agiye kubaza ikibazo cye, bakavuga bashinja Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Ruteme n’umukozi w’umurenge wa Kibirizi ushinzwe imari n’ubutegetsi (Admin) ko habayeho kutumvikana hagati yabo bombi.

Iyo ni yo mpamvu bavuga ko yateye gutinda guhembwa kwabo.

Babishingira ku kuba ngo hashobora kuba harajeho akazi k’ikigo nyirizina (ibyo Umurenge utasabye kubaka) noneho “Umuyobozi w’Ishuri “Directeur”” akabakoresha bajya kwishyuza ku Murenge, umukozi w’umurenge ushinzwe imari n’ubutegetsi (admin) akababwira ko adashobora kubahemba “Directeur” atabanje kubahemba imibyizi yabakoresheje, Umurenge na wo ugahemba imibyizi isigara.

Mporambazi Laurent Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Ruteme yabwiye UMUSEKE ko we ibyo yasabwe byose yabikoze.

Umunyamakuru yamubajije niba ubwumvikane buke hagati ye na Admin koko bwarabayeho.

- Advertisement -

Asubiza agira ati “Kutumvikana na Admin byarabaye kuko we yabifataga nkaho naba ndi gukoresha imirimo y’abakozi bazahembwa n’Umurenge, ariko nyuma nza kumugaragariza ko atari byo kandi na Gitifu w’Umurenge baraje turavugana mbereka n’ibyakozwe by’ishuri gusa asa nkutinza lisite (Abakozi bagomba guhemberwaho), gusa ikibazo nyirizina navuga ko ari amafaranga yari ataraboneka agishakishwa bishoboka ko atari icyanjye na Admin.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Mutware Francois usanzwe uri Admin mu Murenge wa Kibirizi abajijwe kuri iki kibazo yavuze ko byabazwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi ko ari we watanga amakuru.

Twashatse kuvugana na Murenzi Valens Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi ntibyadushobokera kubera kuko atitabye telefone ye ngendanwa, n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubije.

Aba baturage bo bifuza ko bahabwa amafaranga yabo bakoreye bitarenze Icyumweru.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Patrick Kajyambere asubiza ku bijyanye n’ibyo abaturage bifuza, yavuze ko bitarenze ku wa Gatanu taliki ya 14/05/2021 bumvikanye n’Umurenge ko ibibazo birimo bagomba kubikemura.

Abakoze  imirimo yo kubaka ibyumba by’ishuri ribanza rya Ruteme bavuga ko batinze guhembwa ni 12 imirimo ikaba yarasojwe mu kwezi kwa Gatatu.

Kuba hari amafaranga batahembwe bavuga ko byabagizeho ingaruka zirimo, kuba mwe muri bo Banki igiye kumutereza imitungo ye kubera ideni ayibereyemo kandi iyo yishyurwa yari kwishyura Banki.

Ibyo ni ibyumba abakozi bishyuza bubatse byuzuye muri Werurwe 2021

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA