Nyanza: Barinubira ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato ribangamira imikorere yabo

Bamwe mu baturage bakorera mu mujyi w’Akarere ka Nyanza baravuga ko babangamiwe n’ibura ry’umuriro rya hato n’ahato rimaze iminsi.

Umuyobozi wa REG Ishami rya Nyanza yatangaje ko nta kibazo cy’ibura ry’umuriro.

Umwe muri bariya baturage baganiriye na UMUSEKE usanzwe ukora serivisi z’Irembo utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko bafite ikibazo cy’umuriro ugenda ubura bya hato n’ahato.

Ati “By’umwihariko twe dukorera mu mujyi wa Nyanza umuriro uragenda hashira nk’iminota 15 ukaba uragarutse nyuma y’iminota icumi ukaba uragiye gutyo gutyo.”

Mugenzi we witwa Ndayishimiye Elie ucuruza indirimbo na Film na we yavuze ko muri uyu mujyi bakoreramo hari ikibazo cy’umuriro ugenda bya hato na hato bibateza igihombo mu mikorere yabo.

Habimana Marcel umuyobozi wa Sosiyete ifite amashanyarazi mu nshingano (REG) ishami rya Nyanza avuga ko ikibazo cy’umuriro ugenda bya hato na hato ntabyo azi.

Ubwo Umunyamakuru yamubazaga kuri iki kibazo yagize ati “Muri Nyanza nta kibazo kidasanzwe gihari kijyanye n’umuriro.”

N’ubwo uyu muyobozi avuga ibi abakoresha uyu muriro w’amashanyarazi bavuga ko kugenda kwawo bya hato na hato bimaze igihe kirenze ibyumweru bibiri.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA UMUSEKE.RW/NYANZA