Nyanza/Nyagisozi: Umukobwa arara ku ikoma munsi y’avoka iri mu itongo rya Nyirakuru

Umukobwa avuga ko abangamiwe n’uko amaze iminsi aba munsi y’igiti cya voka mu itongo rya nyirakuru bitewe n’uko aho yabaga hasenywe.

Uyu mukobwa avuga ko nta handi afite ho kujya

Mukansengimana Pelagie atuye mu Mudugudu wa Kigohe, mu Kagari ka Gihunga mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, Umunyamakuru wa UMUSEKE yamusanze ahurura ibishyimbo bya mushingiriro ku mihembezo (ibiti bifashisha bashingirira ibishyimbo) avuga ko ariho amaze iminsi aba kuva ku Cyumweru taliki ya 23 Gicurasi 2021.

Ati “Ubuzima mbayeho ni bubi (ari kurira) ndara aha munsanze mu itongo rya nyogukuru, abaturage iyo bangiriye impuhwe bampa ibiryo.”

Aho avuga aba, Umunyamakuru yahabonye urukoma uwo mukobwa yari yicayeho anavuga ko aryamaho maze akiyorosa igitegenge yari akenyeye, ibindi byahagaragaraga ni akajerekani n’agafuka katarimo ikintu.

Ku ruhande rw’abaturanyi baganiriye na UMUSEKE bavuze ko bazi ko arara munsi y’igiti cy’avoka aho byatewe n’uko inzu yabagamo abo muryango we bazisenye adahari yagiye kuvoma agarutse asanga bayisenye.

Ubusanzwe afite nyina umubyara yabajijwe impamvu yahisemo kuba mu itongo rya nyirakuru aho gusanga nyina, asubiza agira ati “Mama yishakiye undi mugabo kandi kuri uwo mugabo na bo ntibanyemera bavuga ko basezeranye na Mama batasezeranye  nanjye.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Uriya mukobwa afite imyaka 20 y’amavuko avuga ko yize amashuri atandatu abanza, yemeza ko ikibazo cye ubuyobozi bw’Umudugudu n’ubw’Akagari bukizi ariko ntacyo bamufashajije.

- Advertisement -

Ati “Ubuyobozi ndabusaba ko bwanshakira aho kuba niba byashoboka bakanyubakira mu munani wa mama, niyo hakubakwa inzu y’ibati rimwe byibura nkabona aho mbarizwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Jean Baptiste Habineza yabwiye UMUSEKE ko bagiye gushakira igisubizo uyu mukobwa mu maguru mashya.

Ati “Ni ikibazo cyoroshye, dusanzwe dufasha abatishoboye kuko umwana afite ikibazo ariko ntakwiye kuba ku gasozi kandi nk’ubuyobozi duhari icyo tugiye gukora turaba tumushakiye ahantu aba ari mu gihe icyo kibazo umuryango we utari wagikemura.”

Yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge bushobora kumukodeshereza inzu ariko agasaba umuryango we kwegerana kugira ngo umufashe.

Inzu uriya mukobwa (avuga ko Se umubyara yitabye Imana) yabagamo yasenywe kubera amakimbirane y’abavandimwe bageze kuri batandatu, bayifataga nk’iy’umuryango (ingarigari) ariko itari iy’uyu mukobwa w’umwuzukuru.

Gusa uyu mukobwa ni hariya yarerewe arinda akura abana n’umukecuru waje gupfa nta muntu araze ubutaka bwe.

Abavandimwe ba Nyina basenye inzu ya nyirakuru bahita batwika amakara mu biti byari biyubatse
Uyu mukobwa avuga ko yarerewe kwa nyirakuru ari umwana arahakurira kugeza umukecuru ashaje
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyagisozi avuga ko uyu mukobwa bamukura aho ari bakamukodeshereza

Amafoto@NSHIMIYIMANA

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA