Nyaruguru/Cyahinda: Gahunda bise “Mbikore kare ngereyo ntavunitse” ibafasha kwishyura mutuelle ku gihe

Ubuyobozi bw’Akagari ka Muhambare bwatangije gahunda bise ”Mbikore kare ngereyo ntavunitse” igamije gutangira imisanzu ya mutuweli ku gihe, kandi bitagoye abaturage.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru Gashema Janvier hagati ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere nUmuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere.

Akagari ka Muhambare gaherereye mu Murenge wa Cyahinda, mu Karere ka Nyaruguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara Muhimpundu Immaculée avuga ko mu Midigudu 6 igize aka Kagari, buri Mudugudu ufite igitabo cyanditsemo urutonde rw’abaturage bawutuye, ndetse n’icyiciro  cy’ubudehe buri wese abarizwamo.

Muhimpundu avuga ko buri kwezi abaturage baza kwizigama, amafaranga make umwaka wa mutuweli ugatangira bararangije kuyuzuza kandi ntawe uvunitse.

Yagize ati: ”Umuryango ufite abantu 10 ntabwo wabonera ibihumbi 30 icyarimwe, iyo atanze makeya muriyo biramworohera.”

Gitifu Muhimpundu yavuze ko kuva batangiza iyi gahunda, bamaze imyaka 2 baza ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Akarere, kuko umwaka wa mutuweli 2020-2021 wageze mu kwezi kwa Mata bari gupimo kingana na 100%.

Ntagungira Pascal avuga ko mbere yuko iyi gahunda ijyaho, gutangira imisanzu abo mu Muryango we byamuvunaga, kuko yasabwaga  ibihumbi 24 mu kwezi kumwe.

Yagize ati:”Ayo mafaranga nyatanga mu byiciro 10.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru Gashema Janvier yavuze ko iyi gahunda Akagari ka Muhambara katangije bifuza ko igera no mu tundi Tugari twose two muri aka  Karere.

- Advertisement -

Ati: ”Mutuweli y’Umwaka utaha tutaratangira bageze 100%.”

Gashema avuga ko  gutangira ku gihe imisanzu ya mutuweli ari inyiturano ya Perezida wa Repubulika wabegereje Ivuliro.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo iherutse kugenera igihembo cy’Inka y’ishimwe uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara.

Usibye iki gihembo, aka Kagari bigaragara ko ari ako icyaro, kahawe umuriro w’amashanyarazi arimo aturuka ku muyoboro munini wa REG, n’umuyoboro uturuka ku mirasire y’izuba.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara Muhimpundu Immaculée avuga ko batangije gahunda bise Mbikore kare ngereyo ntabunitse ibafasha kwihutisha imisanzu ya mutuweli.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyaruguru.