REMA yasabye abatuye Rubavu kutagira impungenge ku mwuka bahumeka

Nyuma y’imitingito imaze iminsi yumvikana mu Karere ka Rubavu yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri RD Congo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), cyatangaje ko mu nyigo cyakoze cyasanze nta mwuka mubi cyane uri mu kirere cyo muri Rubavu waba warakuruwe n’iryo ruka.

REMA irasaba abatuye Rubavu kudakuka umutima kubera umukungugu wahagaragaye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije kivuga ko cyakoze inyigo muri kariya gace, basanga ingano y’umukungugu uri mu mwuka bahumeka wariyongereye ku kigero kidateye impungenge.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yavuze ko nyuma yo kumva amakuru yavugaga ko hari icyuka kidasanzwe mu Karere ka Rubavu bahise boherezayo impuguke kugira ngo hafatwe ibipimo harebwe nimba nta ngaruka ku mwuka abaturage bahumeka.

Yagize ati “Twasanze iyo myuka iri ku kigero gisanzwe uretse umukungugu uri muri itanu bari kuwupima, twasanze uri hejuru y’igipimo gisanzwe kandi nabyo bifite ubusobanuro.”

Juliet Kabera avuga ko abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakwiriye kwitwararika kwambara agapfukamunwa neza ariko ntibakuke umutima kuko hari icyizere ko biri bugabanuke, impuguke ngo ziri gukurikirana hafi buri kanya ku buryo hagize igihinduka abaturage bahita babimenyeshwa.

Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda, ivuga ko kuruka kw’ikirunga ubwacyo ari ibyago biba byituye ku rusobe rw’ibidukikije, kandi ko bigira ingaruka ku bintu no ku bantu.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bari bamaranye iminsi impungenge y’umwuka bahumeka kuko hari umukungugu udasanzwe wari umaze iminsi wigaragaza mu kirere cya Rubavu no mu nkengero zaho.

Kuva Ikirunga cya Nyiragongo cyaruka kuwa gatandatu ushize cyakurikiwe n’imitingito yasenye ibikorwa remezo mu Karere ka Rubavu, impunzi nyinshi z’Abanyekongo nazo zakiriwe ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW