Rubavu: Umugabo watwitse umwana we ibirenge n’intoki amuziza gucukura ikijumba yatawe muri yombi

Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zataye muri yombi umubyeyi ucyekwaho gushyira ku ngoyi umwana yibyariye ndetse akamutwika ibirenge.

Uyu mugabo amaze gufatwa yemeye ko yakoreye umwana we iyicarubozo

Sibomana Yusuf yafatiwe mu Murenge wa Kanama tariki 2 Gicurasi 2021 nyuma y’uko ashakishijwe aho yari atuye mu Murenge wa Nyakiriba bakamubura.

Inkuru y’ihohoterwa ry’umwana w’imyaka 7 witwa Mugisha yamenyekanye tariki ya 28 Mata 2021, ubwo abaturage ba Yusufu utuye mu Mudugudu wa Gisangani, mu Kagari ka Bisizi mu Murenge wa Nyakiriba, basangaga yaboheye umwana we ku ngoyi amaboko n’amaguru bihambiriye, kandi yanamukubise cyane.

Ibikorwa by’iyicarubozo Sibomana yakoreye umwana we ngo yabitewe n’uko umwana yagaragaye mu murima w’umuturanyi acukura ikijumba cyo guhekenya.

Yambabariye Dorothée, Umugore wa Sibomana (akaba Mukase w’umwana wahohotewe), avuga ko umugabo we bakimubwira ko umwana yacukuye ibijumba, ariko agahungira mu baturanyi kubera ubwoba ko Se aza kumukubita, nyuma umwana yaje kuboneka maze Sibomana mu kumuhana aramukubita anamutwika munsi y’ibirenge n’intoki amwihanangiriza kongera kwiba.

Sibomana wakoze ibyo tariki 27 Mata 2021, ntiyashakiye umwana ubutabazi ngo amuvuze, umwana bukereye yongera gusubira mu baturanyi, noneho Se agarutse amushyira ku ngoyi.

Inzego z’ibanze zibimenye zashakiye umwana ubutabazi, naho Sibomana aburirwa irengero, mu gihe Yambabariye yahise atabwa muri yombi.

Uyu mugore Yambariye yagize ati “Bwa mbere amukubita nagiye gukiza umwana aradukubitana, izindi nshuro nditinyira.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Bisizi, Twagirayesu Bosco, avuga ko batinze kumenya ibyo bikorwa by’ihohoterwa ryakorewe umwana.

- Advertisement -

Ati “Twatinze kubimenya, aho tubimenyeye twasanze Sibomana yatorotse maze dufata mukase w’uwo mwana tumusyikiriza RIB”.

Sibomana ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mahoko akimara gufatwa yemeye ko ari we waboshye umwana we.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), ku wa 19 Werurwe 2021 rwerekanye Umugabo witwa Mushimiyimana Samuel wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo ukekwaho icyaha cy’Iyicarubozo yakoreye umwana we ufite imyaka 4 y’amavuko, uyu yakubitishije urutsinga umwana we aramukomeretsa umubiri wose.

Icyo gihe Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yavuze ko nta mubyeyi ufite umutima yakubita umwana akamuca ibisebe umubiri wose, asaba ababyeyi guhana abana mu buryo bworoheje, bakabaha ibihano bitababaza umubiri.

Yavuze ko icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke no guha umwana ibihano by’indengakamere ndetse n’iyicarubozo gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.

RIB iburira Ababyeyi bose baha ibihano bibabaza umubiri Abana ko bitemewe ko uzafatwa wese azajya abihanirwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: Kigali Today

UMUSEKE.RW