Ruhango: Akarere kasibye icyuzi kimaze kugwamo abantu 2

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwavuze ko bwarangije gusiba icyuzi cyaguyemo abantu 2, hari hashize igihe kirenga imyaka 3 abaturage batakambira inzego ko iki cyuzi kibabangamiye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko iki cyuzi kimaze guhitana abantu 2 mu gihe abaturage bo bavuga ko kimaze kwica abantu 4.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bwatangiye gusiba iki cyuzi ndetse n’ahandi hacukurwa amabuye y’agaciro mu Mirenge itandukanye yo muri aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko iki cyuzi cyacukuwe na Kampani ubwo hakorwaga umuhanda wa kaburimbo mu Mujyi wa Ruhango.

Habarurema yavuze ko imirimo yo gusiba iki cyuzi yatwaye miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (1, 155, 000Frw).

Yagize ati: ”Iki cyuzi bagicukuye ubwo hakorwaga umuhanda wa Kanazi mu Mujyi wa Ruhango kandi amakuru dufite ni uko kimaze guhitana abantu 2 kugeza ubu.”

Habarurema yavuze ko hari indi mihanda hirya no hino mu Mirenge yangijwe n’ibiza  batangiye gusana yatumaga ubuhahirane hagati y’abaturage butagenda neza.

Yavuze ko ubu mu Karere kose  imihanda ari nyabagendwa, usibye  amateme make  atarasanwa.

Abaturage bo bavuga ko icyuzi cyasibwe kimaze kugwamo abaturage 4 kuva gicukuwe, imibare batemeranywa n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema yabwiye Umuseke ko basibye umuhanda uhuza Umurenge wa Kinazi n’uwa Ntongwe waguyemo Umukozi w’Akarere ka Ruhango, wari ushinzwe ubuvuzi bw’Amatungo mu Murenge wa  Kinazi akahasiga ubuzima.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Imirimo yo gusiba iki cyuzi yatwaye Miliyoni imwe n’ibihumbi 155 Frw.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.