Rusizi: Polisi yafashe abantu 80 barimo abagore n’abakobwa bari mu birori bya ‘Bridal shower’

Mu mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi mu Karere ka Rusizi Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bafashe abantu 80 barimo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Polisi yibutsa abaturage ko ibirori n’andi makoraniro ahuriza hamwe abantu benshi bitemewe kubera ingamba zo kwirinda Covid-19

Ku rubuga rwa Polisi, ivuga ko mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Ruganda, Umudugudu wa Kadashya hafatiwe abagore n’abakobwa 50 bari mu cyumba cy’uruganiriro mu birori byo gutegura umugeni witegura gushyingirwa (Bridal Shower).

Abandi bafatiwe mu Murenge wa Mururu muri Hotel du Lac ni abantu 30 barimo kunywa inzoga abandi bakina umukino uzwi ku izina rya biyari (billard).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi  ashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa.

Yavuze ko saa kumi z’umugoroba ku Cyumweru abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko mu rugo rw’uwitwa Niyikiza Janvier wo mu Murenge wa Kamembe hateraniye abagore n’abakobwa benshi bari mu birori.

Abapolisi bagiye yo basanga koko abo bantu bari mu ruganiriro ari 50 bicaye begeranye cyane bakoze ibirori banywa ndetse barya.

Yagize ati “Mbese nta bwiriza na rimwe bubahirije ryo kurwanya COVID-19.”

Nyuma yaho  saa moya n’igice z’umugoroba nibwo abaturage kandi babwiye Polisi andi makuru ko muri Hotel du Lac iri mu Murenge wa Mururu mu kagari Gahinga harimo abantu barimo gusakuza cyane.

CIP Bonaventure Twizere Karekezi  ati “Abapolisi bagezeyo basanga ni abantu 30 barimo kunywa inzoga abandi barimo gukina umukino wa biyali.”

- Advertisement -

CIP Karekezi yibutsa abantu ko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 atemerera abantu gukoresha ibirori n’andi makoraniro atubahirije amabwiriza ndetse n’utubari ntitwemerewe gucuruza inzoga.

Yibukije abafite amahoteli ko na bo bafite amabwiriza bagomba kugenderaho bayarengaho bakabihanirwa.

Ati ”Ikigaragara ni uko abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 nkana kuko abafatwa bose basaba imbabazi bavuga ko bacitswe.”

Abafatiwe mu birori byo gusezera ku mukobwa ugiye gushyingirwa ngo bavuze ko batari bazi ko mu birori byabo haza abantu 50.

Abafashwe bose uko ari 80 baganirijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na Polisi nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande kandi buri muntu yiyishyurira ikiguzi cyo kwipimisha COVID-19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: RNP

UMUSEKE.RW