Rusizi: Uko ukuriye RIB yafashwe ‘yakira ruswa’ y’ufungiwe icyaha cy’ubugome BYAMENYEKANYE

UPDATED: Kuri uyu wa Kabiri Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa.

Dr Thierry B Murangira, Umuvugizi w’umusigire wa RIB

RIB ivuga ko Kabanguka Jules yafashwe yakira ruswa ya Frw 300,000 kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.

Mu butumwa RIB yanyujije kuri Twitter ishimira abatanze amakuru kugira ngo uriya mugabo ashobore gufatwa, ikanibutsa ko itazihanganira uwo ari we wese uzishora muri ruswa kuko ari icyaha kimunga igihugu.

Kabanguka Jules  afungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe dosiye ye irimo gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

Byagenze gute?

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko uriya mugabo Kabanguka Jules yaguwe gitumo ari kwakira ariya mafaranga.

Ati “Uriya ufunzwe yari yohereje intumwa “ukora ‘deal’ uri hanze”, bapanze guhurira ahantu bamugwa gitumo ari kwakira ruswa.”

Dr Murangira avuga ko ibyaha uwatanze ruswa akekwako bitajya mu itangazamakuru kuko byabangamira iperereza.

- Advertisement -

Yavuze ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, ngo RIB izarwanya ruswa kugeza icitse, uwo yaba ari we wese n’icyo akora cyose ngo ruswa ntizihanganirwa.

Ati “Twahawe inshingano yo kurwanya ibyaha birimo na ruswa, ntizihanganirwa turasaba Abanyarwanda ubufatanye muri gahunda yo gurwanya ruswa ya “Zero tolerance of corruption”.”

Uriya mugabo akekwaho icyaha cyo KWAKA CYANGWA KWAKIRA INDONKE BIKOZWE N’UFATA IBYEMEZO BY’UBUTABERA CYANGWA UBISHYIRA MU BIKORWA.

Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 5 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Hateganyijwe igihano cy’igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW