Shampiyona y’u Rwanda amakipe 8 ahatanira igikombe hagaragajwe uko azahura

FERWAFA yasohoye ingengabihe y’imikino yo guhatanira igikombe cya Shampiyona ya 2021, amakipe 8 arimo Marines FC, Rutsiro FC, Bugesera FC, Police FC, APR FC, Espoir FC, AS Kigali na Rayon Sports ni yo azahura hakabonekamo izatwara igikombe.

Rayon Sports imikino yo kwakira izayikinira mu Bugesera

Bugesera FC yiyongereye ku makipe 7 nyuma yo gutsinda AS Muhanga mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane.

Ku munsi wa mbere, Marines FC izaba yakira Rutsiro FC, Bugesera FC yakire Police FC, APR FC izakira Espoir FC mu gihe AS Kigali izakina na Rayon Sports.

Umukino uba utegerejwe n’abatari bacye, uhuza ibigugu by’u Rwanda, APR FC na Rayon Sports uzakinwa ku munsi wa Gatanu w’irushanwa wakirwe na Rayon Sports mu Bugesera.

Muri iyi tombola, bemeje ko ikipe izakina imikino irindwi kandi nta mukino wo kwishyura urimo.

Muri iyi mikino irindwi (7), ikipe izakira imikino itatu mu gihe undi mukino bawutomboreye kugira ngo bamenye uzawakira. Uyu mukino uzaba ari umunsi wa kane. AS Kigali izajya yakirira i Muhanga, Rayon Sports imikino yo kwakira iyikinire mu Bugesera.

Imikino y’umunsi wa 1 iratangira kuri iki Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Ingengabihe y’uko amakipe azahura:

Umunsi 1:

Marines FC vs Rutsiro FC (Umuganda Stadium)
Bugesera FC vs Police FC (Bugesera Stadium)
APR FC vs Espoir FC (Huye Stadium)
AS Kigali vs Rayon Sports (Muhanga Stadium)

Umunsi 2:

Police FC vs Marines FC
Espoir FC vs Rutsiro FC (Rusizi Stadium)
Rayon Sports vs Bugesera FC (Bugesera Stadium)
AS Kigali vs APR FC (Muhanga Stadium)

Umunsi 3:

Marines FC vs Espoir FC (Umuganda Stadium)
Police FC vs Rayon Sports
Rutsiro FC vs AS Kigali (Umuganda Stadium)
Bugesera FC vs APR FC (Bugesera FC)

Umunsi 4:

Marines FC vs Rayon Sports (Rubavu)
APR FC vs Police FC (Huye)
Rutsiro FC vs Bugesera FC (Rubavu)
AS Kigali vs Espoir FC (Muhanga)

Umunsi 5:

Marines FC vs AS Kigali (Umuganda Stadium)
Rayon Sports vs APR FC (Bugesera Stadium)
Espoir FC vs Bugesera FC (Rusizi Stadium)
Police FC vs Rutsiro FC

Umunsi 6:

APR FC vs Marines FC (Huye Stadium)
Bugesera FC vs AS Kigali (Bugesera Stadium)
Rutsiro FC vs Rayon Sports (Umuganda Stadium)
Espoir FC vs Police FC (Rusizi Stadium)

Umunsi 7:

Marines FC vs Bugesera FC (Umuganda Stadium)
AS Kigali vs Police FC (Muhanga Stadium)
APR FC vs Rutsiro (Huye Stadium)
Rayon Sports vs Espoir FC (Bugesera Stadium)

Arien Kabarira Urwibutso /UMUSEKE.RW