“Turatera ntiduterwa, kuko uduteye ntiwatuva mu nzara, iryo ni ihame” – Umugore wo mu Bweyeye

Ingabo z’u Rwanda ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021 zasohoye itangazo rivuga ko ku Cyumweru abarwanyi ba FLN binjiye mu Rwanda mu Murenge wa Bweyeye, mu mirwano yahabereye babiri mu nyeshyamba bararaswa barapfa, umuturage wo muri kariya gace yavuze ko u Rwanda rudaterwa, kandi uruteye ataruva mu nzara. 

Uyu mugore yemeza ko mu Bweyeye batekanye nyuma y’iriya mirwano yahabereye ku Cyumweru

Baturage bo mu Murenge wa Bweyeye bavuga ko bumvise amasasu mu ijoro ryo ku Cyumweru nyuma baza kumenya ko cyari igitero cy’inyeshyamba zirwana n’ingabo z’u Rwanda.

Mu bo RBA yahaye ijambo harimo umugore uvuga ko u Rwanda rudaterwa.

Ati “Turatera ntiduterwa, kuko uduteye ntiwatuva mu nzara. Iryo ni ihame. Abari kudutera niba ari Abanyarwanda bari hanze nibatahuke bajye mu rwababyaye. Niba ari n’Abarundi niba bashaka ubuzima bwabo nibagume iwabo kuko kirazira kikaziririzwa, jyewe navuze ngo u Rwanda rurashinganye.”

Uyu mugore yemeza ko mu Bwuyeye batekanye, abantu bari gukora imirimo yabo mu buryo busanzwe, ngo ibyabaye ‘babiciye amazi’.

Undi muturage wumvise ibyabaye yavuze ko bumvise urusaku rw’amasasu.

Hari undi wavuze ko abaturage batabuze guhaguruka ngo bajye kumva impamvu amasasu avuze, ariko ngo ubu baratekanye.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/fln-yagabye-igitero-mu-bweyeye-babiri-mu-barwanyi-bayo-baricwa.html

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko abahungabanya umutekano nta rindi terambere bazazana mu Rwanda. Avuga ko Rusizi yateye imbere mu bintu byinshi haba mu burezi n’ubuzima, akavuga ko nta muturage ukwiye guha umwanya bariya bantu.

- Advertisement -

Ati “Iby’ibanze bishobora gutuma abaturage bagirira icyizere ubuyobozi byose birahari.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt.Col Rwivanga Ronald avuga ko igitero cya CNRD-FLN cyaguyemo abarwanyi babiri hafatwa imbunda na magazine 7 zibikwamo amasasu.

Ati “Twafashe n’imiti bigaragara ko umwe mu barashwe ashobora kuba ari Umuganga. Ikigaragara basubiye mu Kibira (i Burundi) byagaragaye ko ariho baganaga kuko ariho bafite ibirindiro, muri make ni uko byagenze ingabo zacu zakoze akazi nk’uko bikwiye.”

U Rwanda ruvuga ko muri kiriya gitero nta musirikare warwo wakiguyemo cyangwa ngo akomereke.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt.Col Rwivanga Ronald avuga ko umwe mu barashwe mu nyeshyamba ashobora kuba yari umuganga

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

#Rwanda #RDF #Bweyeye #Rusizi