Twaganiriye na Me Kubwimana wunganira 2 mu bafatanywe na Nyakwigendera Kizito Mihigo

Urubanza rw’abagabo batatu bafatanywe na Nyakwigendera KIZITO Mihigo rwongeye gusubikwa ku inshuro ya kane, noneho byatewe n’uko Umunyamategeko wa babiri mu baregwa yasabye Urukiko umwanya wo kuganira na bo kuri dosiye yabo.

Aba bagabo bari kumwe na Kizito Mihigo ubwo yafatwaga (Archives)

Mu kiganiro Me KUBWIMANA Celestin wunganira NGAYABAHIGA Joel na HARERIMANA Innocent yahaye Umuseke ku mu goroba wo ku wa Gatanu tariki 30 Mata 2021, avuga ku isubikwa ry’urubanza, yagarutse ku mpamvu yasabye umwanya.

Me Celestin KUBWIMANA yagize ati “Icyatumye urubanza rusubikwa kuko rwarabaye, twasabye ko rusubikwa kubera ko abo twunganira, umwe ni we wari usanzwe afite Umwunganizi uwitwa Nkundimana Jean Bosco, babiri Nyayabahiga Joel na Harerimana Innocent nta bunganizi bari bafite kugeza ku munsi w’urubanza.”

Uyu Munyamategeko avuga ko yabonanye n’abantu bo mu muryango wa bariya bagabo babiri ku mugoroba wo ku wa Gatatu buri buke urubanza ruba, ngo nibwo babashije kumvikana ko azunganira abantu babo.

Ati “Urumva ko utajya kunganira abantu mutigeze mubonana ngo muvugane, utaranasoma dosiye ntacyo waba ubamarira waba uri kubababeshya, twasabye ko urubanza rusubikwa kugira ngo duhabwe igihe cyo kubonana na bo no kugira ngo turebe dosiye tugire icyo tuyikoraho, Urukiko rwarabitwemereye kuko rukurikiza amategeko.”

Ku wa Kane tariki 29 Mata 2021 nibwo uru rubanza rwasubitswe ku nshuro ya kane, mbere yaho rwari rwasubitswe gatatu ku mpamvu zijyanye na Covid-19.

Bariya bagabo bamaze umwaka n’amezi atatu bataraburana mu mizi, bwa Mbere bageze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 12 Mutarama 2021 icyo gihe urubanza rusubikwa kubera ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ku wa 20 Mutarama 2021 nabwo rwarasubitswe kubera kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.  Inshuro rwaherukaga gusubikwa ni tariki 09 Werurwe 2021 Abacamanza bari bagiye kwisuzumisha Covid-19.

Umucamanza ufite uru rubanza nyuma yo kumva inzitizi zatanzwe n’abunganira abaregwa ku wa Kane tariki 29 Mata, 2021, yanzuye ko rusubikwa, rwimurirwa ku wa 13 Nyakanga 2021 saa tatu za mu gitondo.

- Advertisement -

NKUNDIMANA Jean Bosco, HARERIMANA Innocent na NGAYABAHIGA Joel, bafatanywe na nyakwigendera KIZITO Mihigo wari umuhanzi uzwi ku wa 14 Gashyantare 2020, mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata aho bikweka ko bari mu nzira zo gutorokesha KIZITO Mihigo byavuzwe n’abashinzwe umutekano ko yashakaga kujya i Burundi.

Amategeko ateganya ko abantu baburanishwa n’inkiko z’ahakorewe icyaha, ariko Me Celestin KUBWIMANA avuga ko azavuga ku bubasha bw’inkiko igihe azaba yabanje kuburana kuri iriya tariki yagenwe.

Bariya bagabo baregwa ibyaha bibiri:

Icyaha cyo Kuba ikitso ku cyaha cyo kwambuka no Kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko n’icyaha cyo Kuba ikitso ku cyaha cyo gutanga indonke.

Dosiye ya Kizito Mihigo bareganwaga yarashyinguwe kuko Police y’u Rwanda yatangaje urupfu rwe ku wa 27 Gashyantare 2020. Itangazo ryavugaga ko “mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ahagana saa kumi n’imwe (05h00) ari bwo basanze Kizito w’imyaka 38 yiyahuye.”

Umuseke uzakurirana uru rubanza kugera Umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW