Ubutumwa bwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika 2021 n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage

Inteko y’Umuco (RCHA) ifatanyije na PanAfrican Movement Rwanda Chapter bishyigikiwe na Leta y’u Rwanda, bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage n’Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gicurasi 2021.

U Rwanda rufite ingoro ndangamurage zitandukanye iyi ni iy’i Huye

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti; “Ubuhanzi, Umuco n’Umurage: Inkingi yo kubaka Afurika dushaka”.

Kubera ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya COVID19, ibirori byo kwizihiza uyu munsi biritabirwa n’abashyitsi bacye cyane barimo abahagarariye Leta y’u Rwanda, abahagarariye ibihugu bya Afurika baba mu Rwanda, abahagarariye PanAfrican Movement Rwanda Chapter n’abahagarariye abahanzi n’abanyabugeni.

Haraganirwa ku ishusho y’ubuhanzi mu Rwanda n’uruhare rw’umuco n’umurage dusangiye nk’Abanyafurika mu rugamba rwo kubaka Afurika dushaka.

Ambasaderi Robert Masozera, Intebe y’Inteko, Inteko y’Umuco yagize ati: “Inteko y’Umuco irizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage nk’umwanya wo gusakaza no kwimakaza umurage nyafurika mu guteza imbere umuco, ubumenyi n’ubukungu mu Rwanda”.

Avuga kuri uyu munsi, Umuyobozi wa PanAfrican Movement – Ishami ry’u Rwanda, Hon Musoni Protais yagize ati ”Abanyafurika dufite indangagaciro, umuco n’umurage duhuriyeho kandi bituranga nk’Abanyafurika. Uretse ubukoroni bwadukandamije twese, Abanyafurika mu mateka yabo bifitemo indangagaciro bahuriyeho nk’ubuntu, ubumuntu n’ubumenyi basangiye nk’umurage w’abakurambere. Ibi byose bigomba kubakirwaho n’abahanzi n’abanyabugeni, bakabibyaza ubukungu kandi bagateza imbere imitekerereze n’imikorere bigamije kwibohora no kubaka Afurika dushaka”.

Insanganyamatsiko yatoranyijwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe iragira iti “Ubuhanzi, Ubugeni, Umuco n’Umurage: Umusingi wo kubaka Afurika dushaka”.

Uyu munsi wo kwibohora kwa Afurika washyizweho mu mwaka wa 1958, utangira kwizihizwa ku buryo buhoraho guhera ku wa 25 Gicurasi 1963, itariki yashingiweho Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA-OAU) wahindutse Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri 2002.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW