Ubuyapani bwemeye kwagura icyambu cya Bujumbura kuri miliyoni 30$

Igihugu cy’Ubuyapani n’u Burundi byasinye amasezerano yo gusubiramo no kwagura icyambu cya Bujumbura, yasinywe hagati ya Ambasaderi w’Ubuyapani mu Burundi ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi Amb. Albert Shingiro ku wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 20201.

Amb. IMAI Masahiro ku wa Kane yakiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye

Icyambu cya Bujumbura kizakira ibicuruzwa bivuye mu bihugu byo muri Afrika yo Hagati, iy’Ibusirazuba n’iy’Amaj’epfo bizajya bica mu kiyaga cya Tanganyika gihuza ibyo bice byose.

Imirimo yo kubaka ibikorwa byo kwagura icyambu cya Bujumbura izatwara arenga miliyoni 30 z’amadorali ya Amerika.

Ayo mafaranga azatangwa n’Ubuyapani nk’imfashanyo izishyurwa buhoro buhoro kandi ku nyungu y’amafaranga make.

Jacques Bigirimana, ukiriye urwego rushinzwe ubucuruzi bukorerwa mu mazi no mu biyaga, “Autorité Maritime, Portuaire et Ferroviaire du Burundi”, avuga ko hazakorwa ibintu bine.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Kubaka ahashyirwa aho kontineri zizanywe n’amato zizajya n’ububiko bwazo, aho kubika ubwato n’aho kubukorera igihe bwapfuye, kwigizayo amazi no kwagura icyambu, gushakira indi nzira amazi aca mu Mujyi wa Bujumbura akajya ku cyambu, no kubaka inzu ku cyambu no kuzishyiramo ibikoresho bigezweho.

Bigirima avuga ko bizongera ishoramari kandi bikagabanya amafaranga abacuruzi bakoreshaga bakura ibicuruzwa muri Tanzania bakoresheje imihanda yok u butaka, ibyo ngo bizongera ubukungu mu Karere.

- Advertisement -

Uyu mugambi wari kuba watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2015 ariko mu Burundi haduka imvururu za politiki nk’uko byasobanuwe na Amb. IMAI Masahiro, uhagarariye Ubuyapani mu Burundi.

Ati: “Amasezerano ya mbere twayasinye muri Gicurasi 2014, twari tuzi ko ibikorwa bihita bitangura. Ariko kubera imvururu za politike zabaye mu mwaka wakurikiyeho imirimo yarahagaze.”

Ubuyapani bufasha u Burundi mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya inzara n’indwara zituruka ku mirire mibi, ndetse no mu bijyanye n’umutekano.

Amb. IMAI Masahiro afite icyicaro i Kigal, ku wa Kane w’iki Cyumweru yari yagiranye ibiganiro na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko ku mwaka icyambu cya Bujumbura gicaho Toni ibihumbi 95 z’ibicuruzwa. Igihe icyambu cyakwagurwa ubushobozi bwacyo bwakwikuba inshuro eshatu.

IVOMO: VOA

UMUSEKE.RW