Umugaba Mukuru w’Ingabo n’Umuyobozi wa Polisi mu Rwanda basuye Tanzania

Umugaba Mukuru w’Ingabo z ’u Rwanda, General Jean Basco Kazura ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan MUNYUZA bari mu ruzinduko rw’akazi bakorera muri Tanzania guhera ku Cyumweru taliki 9 Gicurasi 2021.

CG Dan Munyuza yaganiriye n’umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya ku kubungabunga umutekano w’Ibihugu byombi

Uruzinduko rwabo ruri mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu bya Tanzania n’u Rwanda.

Ku wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021 Gen Jean Bosco Kazura yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Elias John Kwandikwa, bagirana ibiganiro.

Muri iyo nama kandi hari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania General Venance Salivatory Mabeyo n’abandi bayobozi batandukanye mu ngabo za Tanzania.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza na we yasuye Icyicaro Gikuru cya Polisi ya Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam agirana ibiganiro n’Ukuriye Polisi ya Tanzania, Simon Nyakoro Sirro.

Aba bayobozi bombi bavuze ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano w’ibihugu byombi ari ingenzi mu guhashya abagizi ba nabi bambukiranya imipaka.

CG Dan Munyuza yagize ati “Twumvikanye ko dufatanyije twembi na Polisi z’ibindi bihugu tugomba kurwanya ibyihebe kandi tukabitsinda, nishimiye uko yanyakiriye, twaganiriye byinshi kandi twemeranyije ko dufatanyije byose bizashoboka.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzania Simon Nyakoro Sirro we yasobanuye ko izi ngamba zizatuma abaturage b’ibihugu byombi babaho mu mutuzo.

Ati “Twumvikanye ko abaturage bacu, Abanyarwanda n’Abatanzania bagomba kubaho mu mutekano muri ibi bihugu byacu bibiri ndetse no mu muryango wacu w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba ku buryo umugizi wa nabi ukoze igikorwa kibi muri Tanzania agahungira mu Rwanda ntazigere agira amahoro cyangwa yakora amakosa agahungira Tanzania amenye ko nta mahoro azagira. Hari abantu bakora ibikorwa bibi ku mipaka yacu twumvikanye ko hazakomeza kubaho ibikorwa by’ubufatanye hagati yacu bijyanye no gucunga umutekano.”

- Advertisement -

Uruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura n’intumwa ayoboye rurakomeje mu bice bitandukanye muri Tanzania bikaba biteganijwe ko azasura imitwe itandukanye y’Ingabo za Tanzania n’ibikorwa byazo bitandukanye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW