Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria yaguye mu mpanuka y’Indege

Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria, Brigadier General Yerima Mohammed yatangaje amakuru y’incamugongo y’urupfu rw’Umugaba Mukurru w’Ingabo za Nigeria Lt Gen Ibrahim Attahiru.

Lt Gen Attahiru w’imyala 54 yagizwe umugaba mukuru w’igisirikare cya Nigeria muri Mutarama uyu mwaka.

Lt Gen Ibrahim Attahiru yaguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Leta ya Kaduna iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Ishami ry’igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere bavuze ko impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu hafi y’ikibuga cy’indege cya Kaduna, icyakora ntibemeje niba Attahiru yari ayirimo.

Iryo tangazo ryongeyeho ko hagikorwa iperereza ku cyaba cyateje iyo mpanuka. Biravugwa ko abandi bari mu ndege na bo bahasize ubuzima.

Lt Gen Attahiru w’imyala 54 yagizwe umugaba mukuru w’igisirikare cya Nigeria muri Mutarama uyu mwaka.

Yari amaze iminsi ashyira ingufu mu bikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba irimo Boko Haram n’indi ikorana na Islamic State.

Hashize igihe ingabo zihashya muri Leta zitandukanye udutsiko n’imitwe y’inyeshyamba ishimuta abaturage igasaba ingurane kugira ngo ibarekure.

Impanuka yo kuri uyu wa Gatanu ije ikurikira indi yabaye mu mezi atatu ashize nabwo yakozwe n’indege y’igisirikare cya Nigeria, yahanutse mu murwa mukuru Abuja, barindwi bari bayirimo bose bakahasiga ubuzima.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW